Ntabwo igihugu abantu bavunikiye umuturage arindagizwa n'ubonetse wese- Minisitiri Musabyimana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo yasozaga umwiherero w'abayobozi bo mu Ntara y'Iburasirazuba wari umaze iminsi ibiri. Uyu mwiherero witabiriwe n'abayobozi barimo komite nyobozi z'uturere, komite z'inama njyanama z'uturere n'abandi benshi batandukanye.

Ubwo yagarukaga ku bijyanye n'ubugenzuzi bumaze iminsi bwo kugenzura amadini n'amatorero, yavuze ko ari ibintu byagakwiriye kuba bikorwa buri mwaka, ubuyobozi bw'uturere bukareba niba koko ibyangombwa bayahaye bikoreshwa neza, ababikoresha nabi bakabyamburwa.

Minisitiri Musabyimana yavuze ko nubwo uyu munsi bari kurwana no gufunga ibyafungutse bagifite icyasha cyo kumenya ngo ariko ubundi byaje bite? byaje bari he?

Yavuze ko ari ikibazo buri gihe babazwa.

Ati 'Iyo umuntu aje uyu munsi mu karere kawe akakwaka icyangombwa cy'imikoranire ukamusinyira, utibajije ibyo aje gukora cyangwa ngo ujye kureba niba ibyo wamusinyiye aribyo ari gukora uba wumva bizarangira gute? Mureke ibyo tubisige akajagari karimo tugakuremo.'

Minisitiri Musabyimana yavuze ko iyi myaka itanu iri imbere ari iyo gukorera mu mpinduka no gukosora amakosa y'ibitarakozwe neza byose.

Yasabye buri muyobozi gukomeza kugenzura amadini atujuje ibisabwa ndetse n'ibindi byose binyunyuza abaturage biri aho bakorera birimo imishinga.

Ati 'Ntabwo igihugu abantu bavunikiye, igihugu Abanyarwanda bifuza, ari igihugu barindagizwa n'ubonetse uwo ari we wese, akabakurura abajyana iyo aho yishakiye hose, ntabwo bikwiriye ntidukwiriye no kubyemera. Uzabyemera aho ayobora abaturage nabo ntibazamwemerera, abo bantu birirwa bambura abaturage ibyabo bavunikiye bigomba gucika, tugomba gukora ibintu byiza bizwi.'

Minisitiri Musabyimana yavuze ko ku bijyanye n'utubari dukorera mu kavuyo, ahantu hatujuje ibisabwa n'abandi bafungura kuva mu gitondo bigatuma abaturage batajya mu kazi nabyo bakwiriye gufataho ingamba, buri wese ntabyemere aho ayobora ngo kuko ari ibintu byatanzweho umurongo kandi mwiza.

Ati 'Mukwiriye gusura abaturage kenshi mukamenya ko muri ku murongo umwe, ko nta kavuyo muri ibi, nta kajagari muri ibi, ibi biremewe, ibi ntibyemewe. Ntibikorwe nk'uwabitumwe ahubwo mukagira ibyo mwumvikanaho mukabijyanamo, ntihazemo guhangana cyangwa ngo babifate uko bitari biri. Abacuruza inzoga mubivuganye nabo bakubwira ko atari byo gufungura umunsi wose mubaganirize.'

Minisitiri Musabyimana yasabye inzego z'ibanze gukoresha amashyirahamwe y'amadini n'amatorero mu kuyaganiriza naho utubari bagakoresha Urwego rw'Abikorera mu kubikemura aho kubikora bonyine.

Yabasabye kandi gukoresha inzego z'umutekano kuko nazo ari umufatanyabikorwa uhoraho bakwiriye gukoresha.

Minisitiri Musabyimana yakebuye abayobozi b'uturere batanga ibyangombwa ku bantu bagiye kunyunyuza abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-igihugu-abantu-bavunikiye-umuturage-arindagizwa-n-ubonetse-wese

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)