Ntabwo igihugu cyatera imbere gishingiye ku muntu umwe gusa - Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni impanuro yabahaye kuri uyu wa 19 Kanama 2024, ubwo yari amaze kwakira indahiro z'abagize Guverinoma nshya n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Dr. Doris Uwicyeza Picard.

Perezida Kagame yavuze ko muri iyi manda nshya batangiye hari ibyo bakwiye kwitaho, birimo gukorera hamwe, avuga ko inzego zigomba gukorana zikuzuzanya zigateza igihugu imbere, kuko ari yo mpamvu zubatse uko zubatse.

Ati "Muri iyi mirimo dukorera igihugu twese, ntabwo igihugu cyatera imbere gishingiye ku muntu umwe gusa, ntibibaho. Iyo wakoze neza cyane witanze kuri buri byose, ntibihagije, umuntu umwe ntaho yatugeza cyangwa ntaho yatugeza hashimishije, kuko ntawe ukora wenyine, ntawe ubaho wenyine."

Yavuze ko kudakorana kw'abayobozi mu nzego zimwe na zimwe bidindiza ibyagombaga gukorwa, aho usanga habaho kwitana ba mwana, umwe ati "Nagize ngo undi yabikoze," avuga ko ibyo bituma nubwo haba hari ibikenewe kugira ngo ibintu bikorwe, bibura ubikoresha kugira ngo bitange umusaruro.

Ati "Icyagombaga gutwara icyumweru ugategereza ko ukwezi gushira, ntabwo utegereje ibikoresho wagombaga gukoresha ahubwo ugasanga wagiye mu bindi warangaye, ejo bakubaza uti tugiye kubikora, mu gitondo turabikora [...] icyo mbaza, ukwezi gushize kose wari utegereje iki? ujya gutegereza ukwezi wagombaga kubikora mu cyumweru kubera iki?"

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko ibyo abasaba atari ukubagondoza cyangwa kubasaba ibidashoboka, ahubwo ko abasaba gukora ibishoboka, ati "Ibi mvuga, nta na rimwe mvuga ibintu bidashoboka, ntabwo twasaba abayobozi gukora ibitangaza."

Yavuze ko abayobozi badakwiye kugira urwitwazo rwo kudakora neza ibyo bashinzwe mu gihe gikwiriye, kuko hari umurongo w'ibikorwa uba uhari, avuga ko kandi hari n'ikiburamo bacyongeramo, ariko abayobozi bagakora ibyo bagomba gukora.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abaminisitiri 21 n'abanyamabanga ba Leta icyenda bagize Guverinoma nshya, ndetse n'iy'Umuyobozi Mukuru mushya wa RGB, mu muhango wabereye mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-igihugu-cyatera-imbere-gishingiye-ku-muntu-umwe-gusa-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)