Nyagatare: Hagaragajwe ibibazo bikibangamiye icyumba cy'urubyiruko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bibazo bagaragaje harimo ibyumba bifite ibikoresho bidahagije, kutagira umukozi uhoraho ushinzwe ubuzima bw'imyororokere, kutagira umusemuzi w'ururimi rw'amarenga n'ibindi byinshi.

Ibi byagaragajwe n'urubyiruko ruhagarariye urundi rwo mu Karere ka Nyagatare mu nama yari igamije kurebera hamwe bimwe mu bibazo by'ubuzima bw'imyororokere bikibangamiye urubyiruko.

Hagaragajwe ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Global health Equity iherereye i Butaro ku bufatanye na Empower Rwanda bugamije kumenya uburyo serivisi z'ibyumba by'urubyiruko zikora, n'uko bitanga serivisi z'ubuzima bw'imyororokere.

Mu bibazo byagaragajwe n'urubyiruko rurimo abanyeshuri, ababyariye iwabo, ababarizwa mu ndaya, abaryamana bahuje ibitsina, abafite ubumuga n'abandi benshi birimo ko batanyurwa na serivisi bahererwa ku cyumba cy'urubyiruko.

Mutuyimana Marie Delphine wo mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko mu byumba by'urubyiruko biri ku bigo nderabuzima hari ibibazo byinshi birimo kutagira umukozi uhoraho ku cyumba cy'urubyiruko ndetse no kutagira umukozi uzi ururimi rw'amarenga wafasha abantu bafite ubumuga kubona serivisi zihatangirwa.

Ati 'Kutagira umusemuzi w'amarenga mu cyumba cy'urubyiruko, hari abana baba bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bashobora kujya kwaka serivisi z'ubuma bw'imyororokere ntabone umusemuzi hafi aho bikarangira atabonye serivisi yashakaga, ibyo nibabikora rwose bizaba ari byiza.'

Mutuyimana yavuze ko hari ikindi kibazo cyo kutagira ibikoresho bihagije ku cyumba cy'urubyiruko, bagaragaje urugero nk'imiti abantu bafata nyuma yo kuryamana ikaba yakubuza kwandura Virusi itera Sida izwi nka Pep, hari indi ya Prep ibuza kuba warwara Sida. Kutagira udukoresho umuntu yakwipimisha Virusi itera Sida. Hari kandi agakoresho abakobwa bakoresha mu kwipima ko batwite n'ibindi byinshi byose byagaragajwe ko bitaba mu byumba by'urubyiruko.

Urubyiruko rwagaragaje ko iyi miti ahenshi ku bigo nderabuzima bayigurishwa nyamara ari serivisi baba bemerewe ku buntu kugira ngo bibafashe mu kwirinda inda zitateganyijwe n'izindi ndwara.

Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, yavuze ko bifuza ko ibitagenda byose byahinduka kugira ngo urubyiruko rubashe kubona serivisi bemerewe bibe byanagabanya ikibazo cy'inda ziterwa abangavu imburagihe.

Ati ' Iyo umwana aje mu cyumba cyagenewe urubyiruko ntabone ikinini. Niba yari aje agishaka ntabone ikinini kibasha kumurinda ya Sida, arayandura. Icyo dushaka ni uko urubyiruko cyane cyane abakobwa babona izo serivisi biborohereye.'

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko hari intambwe imaze guterwa yo gushyira icyumba cy'urubyiruko ku bigo nderabuzima 20 byose bafite. Yavuze ko imbogamizi nyinshi zagaragajwe nabo bazibona ariko ko hari izo bagiye guhita bakemura birimo ibikoresho bike aho bazabyongera asaba urubyiruko kujya banabishakira mu kigo nderabuzima.

Yavuze ko ikijyanye n'amahugurwa ajyanye no gukoresha ururimi rw'amarenga ku bakozi b'ibyumba by'urubyiruko bazafatanya na NCPD ku buryo azahabwa abakozi benshi.

Hagaragajwe ibibazo bikibangamiye icyumba cy'urubyiruko mu Karere ka Nyagatare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-hagaragajwe-ibibazo-bikibangamiye-icyumba-cy-urubyiruko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)