Nyamasheke: Umusore w'imyaka 21 yarohamye mu Kivu amaze kubatizwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu kagari ka Mataba Umurenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke ku wa 3 Kanama 2024.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Pasiteri wo mu itorero Méthodiste Libre au Rwanda yabatije uwo musore n'abandi 28, bigeze saa yine za mu gitondo yakira inkuru y'incamugongo ko umwe mu babatijwe yarohamye mu Kiyaga cya Kivu.

Abizera bashya bamaraga kubatizwa bajyaga mu nzu guhindura imyenda, ariko Iradukunda wari ufite uwamuherekeje mbere yo kujya guhindura imyenda yasubiye mu Kivu kwiyuhagira no koga mu gihe ategereje ko umubatizo urangira ari naho haje guhita arohama.

Uwari wamuherekeje ni we watanze amakuru ko Iradukunda yarohamye, abazi koga bajya mu Kivu kumushakisha ntibamubona.

Pasiteri wabatizaga yagiye ku Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB muri kariya gace gutanga amakuru kugira ngo harebwe niba nta burangare bwabayeho.

Iradukunda Anastase yakomokaga mu karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo, akaba yakoraga akazi ko mu rugo mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umusore-w-imyaka-21-yarohamye-mu-kivu-amaze-kubatizwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)