Byabereye mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke ku wa 11 Kanama 2024.
Saa Kumi n'Ebyiri n'Igice (6:30) nibwo umuturage witambukiraga yabonye nyakwigendera munsi y'ikiraro kirekire yapfuye, ahita abimenyesha ubuyobozi bw'umurenge.
Nyakwigendera Kamashabi Eraste yabonetse yapfuye nyuma y'aho yari yajyanye n'umugore we gusenga ku Isabato, bataha agasigara mu isantere y'ubucuruzi aho afite inzu z'ubucuruzi. Amakuru avuga ko nta muntu uzwi bari bafitanye amakimbirane.
Ubuyobozi bw'Umurenge, Polisi y'u Rwanda, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano DASSO bahise bajya aho byabereye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karambi w'umusigire, Karemera Innocent yabwiye IGIHE ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.
Ati 'Icyo twabonye ni uko nyakwigendera afite igikomere ku mutwe. Ntiharamenyekana niba yahanutse akagwamo, cyangwa niba ari abamwishe bakamutamo'.
Karemera yahumurije abaturage abasaba gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, gutangira amakuru ku gihe no kwirinda urwikekwe.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa. Asize umugore n'abana bane.