Nyarugenge yahize utundi turere tw'i Kigali mu gutanga neza serivisi z'irangamimerere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ako karere kashyikirijwe igihembo kuri uyu wa wa 27 Kanama 2024 ubwo hazihizwaga n'Umunsi Nyafurika w'Irangamimerere, hanatangizwa icyumweu cyahariwe irangamimerere kizarangira ku itariki 3 Nzeri uyu mwaka

Iki cyumweru ku rwego rw'Umujyi wa Kigali cyatangirijwe mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Kigali muri Nyarugenge.

Ni icyumweru cyahawe insanganyamatsiko igira iti 'Ikoranabuhanga mu irangamimerere ridaheza, umusingi w'iterambere', kikazarangwa no kwegereza abaturage serivise z'irangamimerere .

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko irangamimerere ari umusingi w'ibyo umuntu akenera byose kuko bisaba umwirondoro uba wanditse mu bitabo byaryo.

Yibukije abaturage ko ubu igihugu cyashyize ingufu mu ikoranabuhanga ku buryo zimwe muri serivise z'irangamimerere bashobora kuzibona batavuye aho bari.

Abaturage bo muri ako kagari ka Karama bagaragaje ko nubwo Akarere ka Nyarugenge kagize umwanya mwiza ariko hakiri imbogamizi bagihura na zo harimo nk'abafite amazina yanditswe nabi bigatuma hari serivise badahabwa cyangwa bagasiragira.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko mu mujyi ayoboye hahora urujya n'uruza rw'abaturage bamwe batari mu irangamimerere ariko ko bagiye kurushaho kubegera.

Ati 'Turacyabona umuturage wabyaye umwana ntamwandikishe kandi muri Kigali dufite abaturuka hirya no hino bamwe baza batarabikoze. Turakangurira abayobozi b'inzego z'ibanze kubafasha kandi na twe turabasanga aho bari nko muri za gare hahurira abantu benshi n'ahandi. Turimo no gukoresha uburyo bwo kureba abafite amakuru atuzuye cyangwa adahuye tukagenda tuyuzuza'.

Meya Dusengiyumva yavuze ko Akarere ka Nyarugenge gakwiye kubera utundi two muri Kigali icyitegererezo kuko kabaye aka kabiri mu gihe Gasabo na Nyarugenge two tutari no mu icumi twa mbere mu gihugu.

Yasabye abatuye uyu mujyi gufatirana iki cyumweru bakabasha guhabwa serivise z'irangamimerere zabegerejwe ku tugari iminsi yose cyane cyane kwandikisha abana kuko ari ubuntu kandi bikaba ari n'uburenganzira bw'abana.

Imibare ya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, igaragaza ko mu mwaka ushize w'ingengo y'imari Akarere ka Gakenke ari ko kahize utundi mu gutanga serivise z'irangamimerere ku baturage benshi n'amanota 99%, Nyarugenge iza ku mwanya wa kabiri n'amanota 98,8%, Muhanga igakurikiraho n'amanota 94,8%, Huye na 94,6% naho Nyabihu iza ku mwanya wa gatanu n'amanota 94,4%.

Ku mwanya wa 29 hari Akarere ka Kayonza n'amanota 73,4% mu gihe ku mwanya wa nyuma hari Burera n'amanota 68,6%.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yavuze ko mu mujyi ayoboye hahora urujya n'uruza rw'abaturage bamwe batari mu irangamimerere ariko ko bagiye kurushaho kubegera
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée yavuze ko irangamimerere ari umusingi w'ibyo umuntu akenera byose kuko bisaba umwirondoro
Ingangare Alexis uyobora Akarere ka Nyarugenge ashyikirizwa igihembo na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango
Iki gikorwa cyabereye i Karama mu murenge wa Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-yahize-utundi-turere-tw-i-kigali-mu-gutanga-neza-serivisi-z

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)