Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Nyuma Yo Kurahirira Kuyobora u Rwanda, Yibannze ku Iterambere ry'Igihugu n'Ubwiyunge bwa Afurika Mu Biganiro Yagiranye n'Abayobozi Bakuru.
Kigali, Rwanda â" Nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n'abanyacyubahiro batandukanye, mu birori byabereye muri Kigali Convention Center.
Mu birori by'amateka, Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka itanu, yizeza Abanyarwanda gukomeza inzira y'iterambere. Uyu muhango wabereye imbere y'Abanyarwanda ibihumbi 45 bari bateraniye muri Stade Amahoro, witabiriwe n'abakuru b'ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w'Intebe babiri, abayobozi b'Inteko Zishinga Amategeko babiri, abayobozi batanu b'imiryango mpuzamahanga, abakuru b'ibihugu batatu babayeho mbere, n'abandi banyacyubahiro.
Perezida Kagame yarahijwe na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, aho yari aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame. Nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yashyikirijwe ibirango by'igihugu birimo Itegeko Nshinga, Ibendera ry'Igihugu, Ikirangantego cy'Igihugu, Inkota n'Ingabo.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda ko iterambere rizakomeza, yongeraho ko ibi bizagerwaho binyuze mu bufatanye bw'abaturage n'abayobozi. Yagize ati: 'Iyi manda nshya ni intangiriro yo gukora ibirenze ibyo twifuza, tubigereho. Kuki se tutarenza ku byo twakoze? Kubitekereza ntabwo ari inzozi, birashoboka, kandi bizagerwaho. Tuzabigeraho dufatanyije.'
Nyuma y'umuhango wo kurahira, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abakuru b'ibihugu n'abandi banyacyubahiro mu birori byabereye muri Kigali Convention Center, ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2024.
Perezida Kagame yashimiye abakuru b'ibihugu na ba Minisitiri b'Intebe bifatanyije n'Abanyarwanda kuri uyu munsi w'ingenzi mu buzima bwa politiki bw'igihugu, ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na bo mu guharanira ahazaza heza ha Afurika. Yavuze ko umugabane wa Afurika wageze kuri byinshi, kandi ushobora kugera no ku birenze ibyo nibakomeza gukorera hamwe, bashakira ibisubizo imbere mu bibazo by'uyu mugabane.
Perezida Kagame kandi arakomeje kugirana ibiganiro n'abakuru b'ibihugu bitabiriye umuhango w'irahira rye, barimo Perezida William Ruto wa Kenya, Perezida Brice Oligui Nguema wa Gabon, na Minisitiri w'Intebe wa Sénégal, aho bigiye kongera ingufu mu bufatanye bw'ibihugu byabo.
The post Nyuma Yo Kurahirira Kuyobora ABanyarwanda Imyaka 5, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Yagiranye Ibiganiro n'Abayobozi Bakuru appeared first on KASUKUMEDIA.COM.