Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria yitabiriye irahira rya Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Obasanjo wayoboye Nigeria kuva mu 1999 kugeza mu 2007 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kanama 2024, yakirwa na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuje Emmanuel.

Nyuma y'uko Komisiyo y'Amatora mu Rwanda itangaje ibya burundu byavuye mu matora, Obasanjo yahise ashimira Paul Kagame watsinze amatora n'amajwi 99.18%, agaragaza ko bishimangira icyizere abaturage bamufitiye.

Yagize ati 'Nta gushidikanya, kongera gutorwa ni igihamya cy'icyizere abenegihugu bafite mu bushobozi bwawe bwo kuyobora igihugu mu cyerekezo ugifitiye n'ubuyobozi bwiza ufite, bizateza imbere kurushaho amahoro, umutekano n'iterambere ryacyo.'

Obasanjo yahamije ko ahora asengera Perezida Kagame ngo akomeze agire ubuzima, azubakire ku byo yagejeje ku gihugu kugira ngo gikomeze gitere imbere.

Obasanjo akigera i Kanombe yakiriwe na Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel
Obasanjo mu bihe bishize yagiye agaragaza ko ashyigikiye imiyoborere y'u Rwanda

Amafoto: RBA




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/olusegun-obasanjo-wayoboye-nigeria-yitabiriye-irahira-rya-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)