Perezida Joe Biden ntiyizeye ko ubutegetsi buzahererekanywa mu mahoro muri Amerika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro cya mbere n'Ikinyamakuru CBS nyuma yo kwikura mu guhatanira kuyobora Amerika, Perezida Biden yabajijwe niba atakereza ko ubutegetsi buzahererekanywa mu mahoro agaragagaza ko abifitiye impungenge.

Yagize ati 'Donald Trump aramutse atsinze sinizeye [ko ubutegetsi bwazahererekanywa mu mahoro] rwose kandi aramutse atsinzwe na bwo simbyizeye'.

Perezida Biden yongeyeho ko impamvu atizeye ko guhererekanya ubutegetsi bizaba mu mahoro ari uko Donald Trump ubwo yiyamamarizaga muri Leta ya Ohio muri Werurwe 2024 yavuze ko natsindwa amatora hazameneka amaraso n'ubwo Abanyamerika batabifashe nk'aho akomeje.

Haramutse habaye ihererekanywa ry'ubutegetsi ridakozwe mu mahoro muri Amerika ryaba rije rikurikira imyigaragambyo yabaye muri Mutarama 2020 ubwo Donald Trump yangaga kwemera ko yatsinzwe amatora. Icyo gihe, abamushyigikie biraye mu mihanda banagera mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Capitol.

Perezida Biden atangaje ibi mu gihe ihatana mu matora ya Perezida wa Amerika ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka rigeze kure nyuma y'uko Ishyaka ry'Aba-Républicains n'iry'Aba-Démocrates yombi yemeje abazayahagararira mu matora ndetse na bo bagatangaza abo baziyamamazanya ku mwanya wa visi perezida.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-joe-biden-ntiyizeye-ko-ubutegetsi-buzahererkanwa-mu-mahoro-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)