Perezida Kagame yaganiriye na Dr. Jim Kim wa UGHE ku iterambere ry'ubuvuzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yabakiriye kuri uyu wa 09 Kanama 2024, nk'uko Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje.

Perezida Kagame na Dr Kim baganiriye ku ngingo zitandukanye zishingiye ku gukomeza guteza imbere ubuvuzi bw'u Rwanda, iyo kaminuza ibigizemo uruhare runini.

Mu itangazo ryanyujijwe kuri X, Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byakomeje biti 'Perezida Kagame na Dr Kim n'itsinda yari ayoboye baganiriye ku ngamba zo gukomeza gushimangira ubufatanye mu bijyanye na serivisi z'ubuvuzi n'ubushakashatsi.'

UGHE ni imwe muri Kaminuza zikomeye u Rwanda rufite kuko zitanga ubumenyi bugezweho bwo ku rwego bwa Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Impamvu ni uko gahunda y'imyigishirize n'uburyo amasomo atangwa muri izo kaminuza zombi ari bumwe ndetse n'abarimu bamwe ni abo muri iyo kaminuza yo hakurya y'amazi magari.

UGHE yafunguye imiryango mu Rwanda mu 2015 bigizwemo uruhare na Partners in Health, PIH, Umuryango wita ku buzima bikozwe na Dr Paul Farmer witabye Imana mu 2022.

PIH na yo yari yafashijwe n'imiryango nterankunga ya Cummings Foundation na Bill & Melinda Gates Foundation (y'umuherwe w'Umunyamerika, Bill Gates n'uwahoze ari umugore we Melinda Gates), na Leta y'u Rwanda by'umwihariko.

UGHE ifite ishami ry'i Kigali n'irya Butaro. By'umwihariko i Kigali hatangirwa amasomo y'icyiciro cya gatatu mu mitangire y'Ubuvuzi rusange (Global Health delivery).

Ishami rya Butaro ryatashywe na Perezida Kagame muri Mutarama 2019. Iyo Kaminuza ikaba inafite aho ihuriye bya hafi n'Ibitaro bya Butaro bizobereye mu bijyanye no kuvura kanseri.

Mu bihe bishize Ikigo kizobereye mu bijyanye n'uburezi cya Times Higher Education cyashyize UGHE ku mwanya wa munani muri Kaminuza zikomeye muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.

Hashize amezi atandatu UGHE iragijwe Prof. Philip Cotton wayoboye Kaminuza y'u Rwanda nk'umuyobozi wayo mushya, aho yatangiye inshingano ku wa 08 Mata 2024.

Ni umwanya Prof. Cotton yasimbuyemo Dr. Joel M. Mubiligi wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye no guhanga udushya n'igenamigambi muri Partners in Health.

Ubwo ku wa 04 Kanama 2024 UGHE yashyikirizaga impamyabushobozi abanyeshuri 54 baturuka mu bihugu 16 basoje amasomo y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza Dr Kim yashimangiye intego z'iyo kaminuza ku Isi.

Yatangaje ko igihe Dr Paul Farmer yamugezagaho igitekerezo cyo kubaka kaminuza yo ku rwego rw'Isi i Butaro mu gace k'icyaro, yabanje kumva bidashoboka ariko nyuma aza kwibuka ko intego yatumye iyi kaminuza ishingwa ari uguha serivisi z'ubuvuzi nziza ku bakene n'abababaye kurusha abandi.

Perezida Kagame asuhuzanya n'Umuyobozi w'Icyubahiro wa UGHE Dr. Jim Yong Kim
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w'Icyubahiro wa UGHE Dr. Jim Yong Kim n'itsinda bari kumwe baganira ku iterambere ry'ubuvuzi mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-n-umuyobozi-w-icyubahiro-wa-ugh-ku-iterambere-ry

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)