Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abarimo William Ruto, Ousmane Sonko na Oligui Nguema wa Gabon - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango w'Irahira rya Perezida wa Rebubulika wabaye kuri uyu wa 11 Kanama 2024 witabiriwe n'Abakuru b'ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w'Intebe babiri, abayobozi b'Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora imiryango mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b'ibihugu n'abandi banyacyubahiro batandukanye.

Nyuma y'ibirori byitabiriwe n'ibihumbi by'abantu, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na William Ruto wa Kenya.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko 'Abakuru b'ibihugu byombi baganiriye ku mbaraga bombi bashyira mu butwererane bw'akarere n'ubufatanye buhamye hagati y'u Rwanda na Kenya.'

Perezida Kagame na mugenzi we wa Kenya, William Ruto baherukaga kugirana ibiganiro tariki 29 Gicurasi mu 2024, nyuma y'uko Perezida Kagame yari mu ruzinduko muri Kenya, yitabiriye inama yateguwe na Banki Nyafurika y'Iterambere (AfDB) yabereye i Nairobi.

Perezida Kagame na Oligui Nguema biyemeje kongera ingufu mu butwererane

Perezida Kagame kandi yanagiranye ibiganiro na Brice Oligui Nguema wa Gabon wari witabiriye irahira ry'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda.

Village Urugwiro iti 'Perezida Kagame yakiriye Perezida Brice Oligui Nguema wa Gabon baganira ku buryo bwo kongera ingufu mu butwererane hagati y'ibihugu byombi.'

U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n'ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, ndetse Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y'imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.

Kuri uyu mugoroba kandi Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko wari witabiriye irahira ry'Umukuru w'Igihugu ahagarariye Perezida Diomaye Faye.

Tariki 11 Gicurasi 2024 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Sénégal yakirwa na Perezida Diomaye Faye.

U Rwanda na Sénégal bimaze igihe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye. Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011.

U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay'ubufatanye mu by'umuco yasinywe mu 1975, ay'ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay'ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w'ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n'amasezerano y'ubufatanye ari hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.

Muri iki gihugu hariyo Abanyarwanda benshi bahatuye, yaba abajyanywe n'amasomo n'abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y'Iburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar [aho igana kuva mu 2017] n'ahandi.

Mu bandi Perezida Kagame yakiriye harimo Lieutenant General Abdel Fattah Al-Burhan Abdelrahman Al-Burhan, Perezida w'Inama y'Inzibacyuho ya Sudani na we wari witabiriye ibirori by'Irahira rya Perezida Kagame.

Uruzinduko rwa Gen Burhan na rushimangira umubano mwiza uri hagati ya Sudani n'u Rwanda, ushingiye ahanini mu guteza imbere umutekano n'ishoramari rishingiye ku buhinzi, ubwubatsi, ingufu n'uburezi.

Mu mpera za 2023 u Rwanda rwakiriye abanyeshuri barenga 200 ba Kaminuza y'ubuvuzi n'ikoranabuhanga yo muri Sudani, (University of Medical Sciences and Technology) yo muri Sudani bakomereza amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda. Muri ubu bufatanye, byari biteganyijwe ko bugera ku barenga 7000.

Imibare y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda (UNHCR) yerekana ko kugeza ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024 hari hamaze kwakira impunzi 89 zikomoka muri Sudani, harimo 58 bo mu miryango 17 iba muri Kigali n'abandi 31 bo mu miryango 20 bakiriwe mu Nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe.

Hari kandi Abanya-Sudani 718 binjiye mu Rwanda basaba ubuhungiro mu 2024, barimo 354 bo mu miryango 197 babarizwa mu Mujyi wa Kigali n'abandi 364 bo mu miryango 209 bari mu nkambi ya Mahama.

Ni mu gihe no mu gitongo cyo ku wa 11 Kanama 2024, Perezida Kagame yari yakiriye Faure Gnassingbé wa Togo na we wari witabiriye ibirori by'Irahira rya Perezida Paul Kagame uheruka gutsinda amatora, agize amajwi 99.18%.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Kenya, William Ruto baganira ku gukomeza ubufatanye bw'akarere n'ibihugu byombi
Perezida Kagame yakiriye Ousmane Sonko wari uhagarariye Perezida wa Sénégal, Diomaye Faye mu birori by'irahira rya Perezida Kagame
Perezida Kagame na Brice Oligui Nguema wa Gabon baganiriye ku bufatanye bw'impande zombi
Perezida Kagage na Faure Gnassingbé wa Togo baganiriye
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Lt Gen Abdel Fattah Al-Burhan Abdelrahman Al-Burhan wa Sudani



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-n-abarimo-william-ruto-ousmane-sonko-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)