Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri bahesheje u Rwanda ishema mu mibare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwaka, u Rwanda rwatsindiye umudali wa mbere wa Zahabu muri PAMO 2024. Uyu mu mudali wa Zahabu watsindiwe na Denys Prince Tuyisenge, umwe mu banyeshuri batandatu bitabiriye iri rushanwa.

Aba banyeshuri batojwe n'Ikigo Nyafurika gishinzwe ubumenyi mu mibare (AIMS). Mu yindi midali yabonetse harimo uwa Feza, imidali itatu y'Umuringa, aho imyinshi yabonetse mu irushanwa rya PAMO mu cyiciro cy'abakobwa.

Abandi banyeshuri b'Abanyarwanda babonye umudali wa feza, n'indi itatu y'umuringa. Aya marushanwa yahuje abanyeshuri bo mu bihugu 30 bya Afurika aho abana bagaragaza impano zabo mu mibare.

Urugendo rwaganishije abanyeshuri bahagarariye u Rwanda ku ntsinzi rwatangiye mu ntangiriro z'uyu mwaka ubwo bakoraga neza mu marushanwa y'Imibare mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, East African Mathematical Olympiad (EAMO) begukana umwanya wa mbere mu bihugu umunani.

Aba banyeshuri kandi bitabiriye Irushanwa Mpuzamahanga ry'Imibare (IMO) bahakura ubunararibonye kandi na ho bitwara neza.

Ni abanyeshuri batoranywa mu bigo by'amashuri yisumbuye binyuze mu bufatanye bw'Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare, AIMS Rwanda, Minisiteri y'Uburezi n'abandi bafatanyabikorwa batoranya mu barenga ibihumbi 40, bakazavamo abagera kuri 23 ari na bo bahagararira igihugu mu marushanwa yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame aganira n'aba banyeshuri muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yaganirije aba banyeshuri bahagarariye u Rwanda neza mu marushanwa
Perezida Kagame ashimira Denys Prince Tuyisenge watwaye umudali wa Zahabu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-abanyeshuri-bahesheje-u-rwanda-ishema-mu-mibare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)