Perezida Kagame yakiriye Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia na Dr. Kalibata - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye aba bombi kuri uyu wa 8 Kanama 2024, mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa, Africa Food Systems (AFS) Forum, izabera i Kigali ku wa 2-6 Nzeri 2024.

Biteganyijwe ko abayobozi bo hirya no hino ku Isi, abahanga udushya, abarimu muri za kaminuza, ibigo by'iterambere, amahuriro y'abahinzi borozi, ndetse n'abikorera bo muri Afurika n'ahandi ku Isi, bazitabira iyo nama.

Uyu mwaka iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti 'Guhanga udushya, kwihuta no kwaguka: Gushyiraho uburyo bw'iterambere ry'ibiribwa mu gihe cy'ikoranabuhanga n'ihindagurika ry'ikirere'.

Muri iyi nama hazagaragazwa udushya n'ikoranabuhanga, politiki n'uburyo bwo kubishyira mu bikorwa, ibyo abantu bakwigira ku bandi, imishinga ntangarugero y'ubucuruzi n'ishoramari rigamije kwihutisha iterambere ry'ibiribwa muri Afurika, urubyiruko n'abagore babigizemo uruhare.

Muri iri huriro kandi, abayobozi bazaryitabira bazarebera hamwe ibikenewe kugira ngo intego z'iterambere rirambye (SDGs) zigerweho bitarenze 2030.

Baganiriye by'umwihariko ku nama ya AFS Forum iteganyijwe kubera i Kigali muri Nzeri 2024.
Perezida Paul Kagame yakira Hailemariam Desalegn muri Village Urugwiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-hailemariam-desalegn-wabaye-minisitiri-w-intebe-wa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)