Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisit... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024, mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, niho habereye umuhango w'Irahira rya Minisitiri w'Intebe. Ni umuhango wayobowe na Perezida Kagame.

Ubwo yarahiraga, Minisitiri Ngirente yagize ati: "Njyewe Ngirente Edouard, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro, ko ntazahemukira Repubulika y'u Rwanda, ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n'andi mategeko, ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n'ibyagirira abanyarwanda bose akamaro;

Ko nzaharanira ubumwe bw'abanyarwanda, ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe, ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite, nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n'amategeko. Imana izabimfashemo."

Dr Ngirente Edouard ugiye kurahira, yaraye yongeye gushyirwa ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe na Perezida Kagame. Yari asanzwe muri izo nshingano kuva muri 2017.

Akimara kongera gutorwa, Minisitiri Ngirente yashimiye Perezida Kagame mu butumwa bugira buti: "Mbikuye ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w'Intebe. Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda."

Ingingo ya 118 mu Itegeko Nshinga igena ko mbere yo gutangira imirimo, Minisitiri w'Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n'abandi bagize Guverinoma barahirira mu ruhame imbere ya Perezida wa Repubulika.

 

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yarahiriye inshingano nshya


Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w'Intebe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145915/perezida-kagame-yakiriye-indahiro-ya-minisitiri-wintebe-dr-edouard-ngirente-145915.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)