Perezida Kagame yanenze Umujyi wa Kigali uvuga ko moteri ihari idacana amatara yose ya Kigali Pelé Stadium ko ari ibintu bitagakwiye kuba byarabaye.
Ni nyuma y'uko kuva mu mpera z'umwaka w'imikino ushize Umujyi wa Kigali watangaje ko nta mikino yahabera ni njoro kubera ko amatara afite urumuri rudahagije.
Rayon Sports uyu munsi yagombaga kuhakirira Amagaju saa 18h00', yongeye gushimangira ko nta mukino wahabera kubera ikibazo cy'amatara uyu mukino ukaba wazanywe saa 18h00'.
Ni ibintu byakuruye impaka nyinshi cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'iyi baruwa Umujyi wa Kigali wari wandikiye FERWAFA.
Umujyi wa Kigali wongeye gushyura umucyo kuri iki kibazo maze ugira uti "Iki kibazo ntabwo cyananiranye, kirimo gushakirwa umuti urambye.Uyu munsi moteri dufite muri Kigali Pelé Stadium ntabwo ibasha gucana amatara yose ngo ikibuga kibone bikwiriye ku buryo haba imikino ya ninjoro. Icyakora, mu gihe abagiye gukina bafite ubushobozi bwo kuzana moteri iyunganira, bemererwa gukina ninjoro.'
Aha ni ho Perezida Kagame yaje akanenga Umujyi wa Kigali avuga ko iki kibazo kitagakwiye kuba cyarabaye.
Ati "Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose'.
Umujyi wa Kigali uvuga ko watumijeho indi moteri ifite ubushobozi ikaba izagera mu Rwanda mu mezi 3 ari imbere.
This should NOT have happened in the first place!!!
â" Paul Kagame (@PaulKagame) August 22, 2024
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-yanenze-umujyi-wa-kigali-kubera-kigali-pele-stadium