Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda,... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, ubera muri Stade Amahoro yavuguruwe igashyirwa ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 birenga byicaye neza.

Uyu muhango wari witabiriwe n'abakuru b'ibihugu n'aba za Guverinoma baturutse mu bice by'Isi. 

Hari abakuru b'ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w'Intebe babiri, abayobozi b'Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora Imiryango Mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b'ibihugu n'abandi banyacyubahiro batandukanye.

Abakuru b'ibibihugu bitabiriye uyu muhango ni Perezida w'Inzibacyuho wa Gabon, Brice Oligui Nguema,Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan,Perezida wa Kenya, William Ruto,Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa,Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan,Lt Gen Mamady Doumbouya, Perezida w'Inzibacyuho wa Guinée Conakry,Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud,Perezida wa Angola, João Lourenço, Perezida wa Guinea-Bissau ,Umaro Sissoco Embaló, Perezida wa Djibouti ,Ismail Omar Guelleh, Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo,Perezida w'Inzibacyuho wa Sudani, Abdel Fattah al-Burhan Abdelrahman al-Burhan,Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, Umwami Mswati wa Eswatini.

Hari Kandi Perezida wa Sudani y'Epfo akaba n'Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit, Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé , Perezida wa Congo Brazaville, Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Madagascar, Andry Nirina Rajoelina,Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde.

Saa Cyenda n'iminota 7 nibwo Perezida Kagame yageze kuri Stade Amahoro, yakiranwa urugwiro n'imbaga yari ihateraniye  yaririmbaga igira iti ' Ni wowe,ni wowe ... Azabatsinda Kagame , Nta ndambara yandera ubwoba....

Saa Cyenda n'iminota 40, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga,Dr Ntezilyayo Faustin nibwo yatangiye umuhango nyirizina wo kwakira indahiro ya Perezida  Kagame.

Ku isaha ya Saa Cyenda n'iminota 42 nibwo Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere agira ati 'Jyewe, Kagame Paul, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: ko ntazahemukira Repubulika y'u Rwanda; ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n'andi mategeko; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko nzaharanira amahoro n'ubusugire bw'igihugu; ko nzashimangira ubumwe bw'Abanyarwanda;ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite; ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n'amategeko, Imana ibimfashemo.'

Nyuma yo kurahira yashyize umukono ku ndahiro, Dr Ntezilyayo Faustin ahita amushyikiriza ibirango by'igihugu , naho Gen Mubarakh Muganga , umugaba mukuru w'ingabo amushyikiriza ibirango bya gisirikare.

Perezida Kagame wari umaze kurahira, yanakiriye indirimbo y'igihugu nka kimwe mu birango by'igihugu, iraririmbwa, nyuma abona kugenzura amasibo  12 y'ingabo n'Abapolisi bari biteguye gukora akarasisi, maze abaha uburenganzira berekana akarasisi bari bamaze igihe bategura.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda ko bongeye kumugirira iCYizere ndetse nawe avuga ko yishimiye kongera kubabera Umuyobozi.

Ati" Ndagira ngo mbere na mbere nshimire Abanyarwanda mwese kuba mwongeye kungirira ikizereNishimiye kongera kubabera umuyobozi ariwe Perezida muri iyi Manda nshya dutangiye.Ibihe byo kwamamaza n'amatora tuvuyemo,twese Abanyarwanda byatuberete igihe cy'ibyishimo ndetse bigaragaza ko twanyuzwe.

Miliyoni z'Abanyarwanda bitabiriye ibikorwa byo Kwiyamamaza kandi hafi ya bose bataratoye. Ntabwo ari imibare gusa ahubwo birenze ibyo twiboneye n'amaso n4ibyo twanyuzemo muri iki gihe.

Ukuri kurivugira , Abanyarwanda twagaragaje Ubumwe n'intego duhuriyeho yo kwigenera ahazaza hacu. Iki ni cyo tumaze iyo myaka yose ishize duharanira".

Perezida Kagame yatangiye kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2000 ubwo yari amaze kugirirwa iCYezere n'inteko ishinga amategeko nyuma yo kwegura kwa Pasiteri Bizimungu wari Perezida. Mu 2003 , Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, mu 2010 ndetse no muri 2017 nabwo biba uko.

Tariki 15 Nyakanga 2024 yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri Manda y'imyaka 5 akaba yaratsinze ku majwi angana na 99.18%


Perezida Kagame arahirira kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere 




Umuhango witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye


Ubwo Perezida Kagame yari akigera muri Stade Amahoro 


Ingabo z'u Rwanda mu karasisi



Stade Amahoro yari yuzuye 




Amafoto:RBA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145820/perezida-kagame-yarahiriye-kuyobora-u-rwanda-yongera-gushimira-abanyarwanda-145820.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)