Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda nshya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango witabiriwe n'Abanyarwanda ibihumbi 45 bari bateraniye muri Stade Amahoro. Witabiriwe n'abakuru b'ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w'Intebe babiri, abayobozi b'Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora imiryango mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b'ibihugu n'abandi banyacyubahiro batandukanye ni bo bitezwe muri uyu muhango.

Perezida Kagame yarahijwe na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin. Umukuru w'Igihugu yari agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame.

Paul Kagame yagize ati ''Njyewe Kagame Paul ; ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y'u Rwanda; ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n'andi mategeko; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko nzaharanira amahoro n'ubusugire bw'igihugu; ko nzashimangira ubumwe bw'Abanyarwanda; ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite; ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n'amategeko. Imana ibimfashemo.'

Amaze kurahira yahawe ibirango by'igihugu birimo Itegeko Nshinga, Ibendera ry'Igihugu, Ikirangantego cy'Igihugu n'Inkota n'Ingabo.

Ingabo z'u Rwanda (RDF) zarashe imizinga 21 mu guha icyubahiro Perezida Paul Kagame, Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda.

Nyuma yo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, Perezida Paul Kagame yagenzuye ingabo ahereye ku bakoze akarasisi bari bagizwe n'amasibo 12 barimo abo mu Ngabo z'Igihugu (RDF) na Polisi y'Igihugu (RNP).

Perezida Kagame yatsinze amatora yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024 ku majwi 99,18%, bivuze ko yatowe n'Abanyarwanda 8 822 794. Dr. Frank Habineza w'ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ni we waje ku mwanya wa kabiri n'amajwi 0,50%, mu gihe Mpayimana Philippe yaje ku mwanya wa gatatu n'amajwi 0,32%.

Perezida Kagame ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka itanu iri imbere
Bamwe mu bapolisi b'u Rwanda bari mu masibo yakoze akarasisi
Imwe mu masibo y'ingabo zakoze akarasisi yatwaye Ibendera ry'u Rwanda
Umuhango w'Irahira rya Perezida Kagame witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye

Amafoto: Niyonzima Moise




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yarahiriye-kuyobora-u-rwanda-muri-manda-nshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)