Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi Yaya Doucouré wari uhagarariye Mali mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi Dianguina Yaya Doucouré, ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Kanama 2024.

Byagize biti 'Perezida Kagame yakiriye Dianguina Yaya Doucouré, wari Ambasaderi wa Mali mu Rwanda wasoje inshingano ze.'

Ambasaderi, Dianguina Yaya agiye gukorerwa mu ngata na Brig Gen Mamary Camara wemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 22 Gicurasi 2024.

Amb. Dianguina Yaya yagize uruhare rukomeye mu gukomeza umubano hagati y'ibihugu byombi mu gihe yari amaze ahagarariye igihugu cye mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2024 u Rwanda na Mali nk'ibihugu bisanganywe imikoranire myiza n'ubufatanye mu nzego zitandukanye byasinyanye amasezerano y'imikoranire 19.

Ayo masezerano 19 yashyizweho umukono ku wa 27 Gicurasi 2024 ari mu ngeri zirimo ubuzima, umutekano, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umuco no guteza imbere ishoramari.

Kuva Mali yafungura Ambasade yayo mu Rwanda muri Gashyantare 2017 hari byinshi byakozwe, harimo n'amasezerano mu ngeri zitandukanye yasinywe mu 2023.

Ibyo byabaye umusingi watumye ibihugu byombi birushaho kugirana ubufatanye bugamije iterambere.

Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi Yaya Doucouré wari uhagarariye Mali mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasezeye-kuri-ambasaderi-yaya-doucoure-wari-uhagarariye-mali-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)