Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye kuba mote... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Kane ni bwo Umujyi wa Kigali Umujyi wa Kigali ubinyujije ku rukuta rwayo rwa X wasubije umuntu wari uwubajije niba ukennye ku buryo ikibazo cya moteri yatsa amatara yo muri Kigali Pelé Stadium wananiwe kugikemura.

Umujyi wa Kigali wamusubije wandika uti: "Iki kibazo ntabwo cyananiranye, kirimo gushakirwa umuti urambye. Uyu munsi moteri dufite muri Kigali Pelé Stadium ntabwo ibasha gucana amatara yose ngo ikibuga kibone bikwiriye ku buryo haba imikino ya ninjoro. Icyakora, mu gihe abagiye gukina bafite ubushobozi bwo kuzana moteri iyunganira, bemererwa gukina ninjoro.'

Mu gukemura ikibazo ku buryo burambye, hatumijwe moteri ifite ubushobozi busabwa. Izagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere".

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu n'ubundi Perezida Kagame yifashishije urubuga rwa X yasubije Umujyi wa Kagali yandika ko ibi bitari bikwiye kuba byarabaye. Yanditse ati: "Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose'.

Ibi byabaye nyuma y'uko Umujyi wa Kigali ufite mu biganza Kigali Pelé Stadium umenyesheje Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ko imikino ya nijoro idashobora gukinirwa kuri iyo stade kuko ikibazo cya moteri kitarakemuka.

Ni na byo byatumye umukino wagombaga kuhabera saa kumi n'ebyiri zo kuri uyu wa Gatanu Rayon Sports yagombaga kwakiramo Amagaju FC uhita wimurwa ushyirwa Saa Cyenda.

Ntabwo ari ubwa mbere iki kibazo cy'amatara yo muri Kigali Pelé Stadium kivuzweho kuko no mu mwaka ushize w'imikino byagiye bigaragara ko moteri iyatsa ifite ikibazo kuko yatangaga urumuri rucye.


Ubwo Kigali Pelé Stadium yatahagwa ku mugaragaro, Perezida Kagame na Gianni Infatino wa FIFA ni bo bayifunguye ku mugaragaro 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146167/perezida-kagame-yavuze-ko-bidakwiye-kuba-moteri-icana-amatara-ya-kigali-pele-stadium-ifite-146167.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)