Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu taliki ya 14 Kanama 2024 ubwo yari amaze kwakira Indahiro ya Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente n'iz'Abadepite bagize Manda ya Gatanu y'Umutwe w'Abadepite. Muri uyu muhango kandi Hon. Gertrude Kazarwa yatorewe kuba Perezida w'Umutwe w'Abadepite naho Hon. Mussa Fazil Harerimana na Hon. Beline Uwineza buri umwe atorerwa kuba Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite
Umukuru w'Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko abibaza ku ifungwa ry'insengero bakwiriye kubanza bakamenya uko zagiyeho. Yanavuze ko imbaraga Abanyarwanda bagakwiye gushyira mu bindi, usanga bazishyira muri izo nsengero. Ati: "Ikintu cy'amakanisa [insengero] ni iki, murabanza induru ikavuga ngo bafunze amakanisa;
Wabanje ugahera ku kuvuga ngo ariko ubundi yagiyeho ate? Amakanisa cyangwa ni iki? Ukabona mu Rwanda ngo amakanisa bafunze ni ibihumbi, amakanisa ibihumbi Abanyarwanda mwarwaye iki koko? Ariko ngirango ni ibibazo byo kuba Abanyafurika, Abanyafurika dufite ibibazo rwose.
Imbaraga twari dukwiriye kuba dukoresha mu gukemura ibibazo bya buri munsi bitureba biduha umutekano biduha ubukungu bituma umunyarwanda atagira inzara atagira biriya bibazo navugaga zose mugiye kuzimarira mu bintu. Ko twagize ikiganiro tukabiganira bihagije ndetse tugasa n'aho dufashe umwanzuro habaye iki nyuma yaho ku buryo twongera tugasubira ha hantu?.
Ubu koko mwebwe nk'Abanyarwanda mwebwe, Abadepite mwicaye hano ubu hejuru yo kuba Umudepite mwumva mufite aho mushingira ku buryo buri wese muri mwe yagira ikanisa mu gikari cye, ukaba Umudepite ukaba Umupasiteri ukagira ikanisa, warangiza erega abantu bakabishyura, n'udafite na wa wundi wabujije ibikorwa byagakwiye kuba bimuha amafaranga agomba kwishakamo amafaranga akuzanira akaguha".
Perezida Kagame yakomeje avuga ko izo nsengero zagiyeho kugira ngo abantu bakamure abandi. Ati: "Ni ukuvuga ngo rero abantu bavugishije ukuri ayo makanisa amwe yagiyeho kugira ngo abantu bakamure na ducye abantu bafite bibonere umutungo wabo. Ni iki ni indwara ki? Abo rero bameze batyo hari nubwo ugira uti 'wenda bifite ishingiro', ariko wenda ni ko mubyumva usibye ko bamwe tutabyemera.
Uhuye n'umuntu n'ijoro, nari ku musozi runaka nabonecyewe nahuye n'Imana, navuganye nayo. Eeh wahura n'undi akakubwira nawe ukundi Imana yamubwiye, wahura n'undi ni umuhanuzi arahanura wenda ibizaba ejo kuri kanaka na kanaka.
Mbere na mbere ukimbwira ibyo, nabanza kukubaza niba utari umusazi, ugomba kuba uri umusazi niho nahera. Icya kabiri kumbwira, nagusaba ubuhamya, ikimenyetso ibingibi uvuga by'uko waraye uhuye n'Imana ibyo yagutumye cyangwa yakuntumyeho nyereka gihamya.
Ariko Abanyarwanda mwarapfuye mugera ahangaha ku buryo umuntu aza akabarindagiza, umuntu warindagiye akaza akabarindagiza mugakurikira, ntibibe hamwe ntibibe ahandi, bikaba ahantu magana, igihugu ese ubwo kiba kikiriho ko mwashize mutabaho. Ariko ubundi ibijya kubaho byo hari ibyo twari tumenyereye.
Hari ibyo twavutse bamwe muri twe tunashaje turabisanga byamenyerewe, ibyo ntabwo nzirirwa njya kubibaza n'iyo haba hatari ibyo nemera nta mpaka najyamo cyangwa nta rubanza najyamo ndabyihorera.
Ariko ibindi by'amafuti bidusanga hano mwebwe abantu bakuze, abantu bazima mufite ibyo munyuzemo, umuntu akaza akarindagiza igihugu cyose agafata igihugu akakigira ingwate namwe mukarindagira mugakurikira, uwaturoze se ubwo yarakarabye wa mugani w'ikinyarwanda!.
Abantu muraho ngo mwagiye mu mashuri mwaraminuje ngo muri abirasi warangiza ugashukwa n'umusazi ukamukurikira ntunamubaze uti 'ariko urantwara he'? Ariko abandi muranabizi hari nubwo abantu bica niba mujya mukurikira amakuru si mbizi;
Nko mu bindi bihugu umuntu amera atyo w'umusazi agatwara abantu benshi akababwira ibyo bakora akababuza kurya akababuza gufata iki abantu bagapfa. Murabizi murabikurikira cyangwa ni byo mpimba? Ibyo se nibyo mushaka kubamo mwebwe?.
Ubu muraho muhagarariye abaturage b'u Rwanda barabatoye mwarangiza n'ibyo murimo niba mushaka kuba Abapasiteri muve mu Budepite mube Abapasiteri ariko na byo mbere yuko muba Abapasiteri ibyo bindi mujyamo gushuka abantu mukabahanurira wabanje ukihanurira wowe urajya guhanurira abandi bantu ubabwire ngo bazaba batya wowe wabanje ukamenya ibyo uzaba wowe.
Uraho uri icyo ntazi ngo urajya gushuka abantu, biragenda bikajya no muri politike, ni nko kuyobya abantu bakajya mu bwonko bwawe bakaguhindura uko ugomba gutekereza uko ugomba gukora ikintu.
Ibyinshi erega bizanaturuka no hanze kuza kuvuga Abanyarwanda ngo Abanyarwanda ukuntu bagenda n'ibintu bakora mureke tubazanemo urujijo, bakaza bigize ibitangaza namwe mugakurikira abantu bigize ibitangaza ntawe ubaza ntawe ugira ate.
Hari izindi manza nyinshi abashinzwe ubutabera barabizi, erega hari uburyo bwinshi bwo kwica abantu ukabambura ibyabo bakaremba na bike bari bafite bakabibura".
Perezida Kagame yavuze ko ubundi izo nsengero zigomba kuba zifite uko zijyaho. Ati: "Ubu abanyarwanda mwararindagiye mufite icyo kibazo, ariko ubundi izo nsengero cyangwa ayo madini n'abayabora ni iki ubundi, ntibifite uko bigomba kujyaho, hari amategeko abigenga, niba byujuje ibyangombwa ibyo birumvikana.
Mwebwe nk'Abadepite muzashyireho n'ibyo byangombwa n'ibiki. Maze rero baragiye ukuntu babarindagiza umuntu waje akora ikibi ariko yitwikiriye Imana wajya kuvuga uti ariko se umuntu uvuga ibintu by'Imana ndamuvugaho Imana ntinyumva nabi, ariko uyu muntu ari nkawe wagiye kumwemerera guhinduka Imana gute?.
Ni umuntu nkawe ntabwo Imana ibyo avuga ibyo akora uba ukwiriye kugira icyo ubibazaho ntabwo mwese mwaba indindagizi, u Rwanda bakarusenya ejo ugasanga n'ibi dushaka gukora biteza igihugu imbere, hari umuntu waje abica mu mutwe;
Ku buryo n'inshingano mufite ari byo mwagombaga kwikorera cyangwa namwe mukorera igihugu mukabivaho mukajya ku bindi. Ibitubahirije amategeko ntabwo bigomba kubaho".
Umukuru w'Igihugu yanavuze ko yabonye bamwe bavuga ko ashobora kuba atabizi ko izo nsengero ziri gufungwa. Ati: "Nabonye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ngo ibi bintu byo gufunga insengero ni icyaha. ubanza Perezida atabizi. Ndabizi, ntabwo nshaka umpa ruswa ngo njye aho mumpe izina ryiza ngo buriya byabayeho atabizi kandi mbizi.
Ahubwo nta n'ubwo mbishaka na busa, ibintu by'akajagari aho ari ho hose niyo yaba biri mu madini ntabyo nshaka nzabirwanya rwose".
Perezida Kagame atangaje ibi nyuma y'igenzura rigamije kureba insengero zujuje ibisabwa, aho insengero hafi ibihumbi 8 zafunzwe mu gihugu hose kubera zitujuje ibisabwa n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB. Ni igikorwa kitatunguye Abanyamadini dore ko bategujwe kuva mu 2017. Insengero nyinshi zafunzwe ni izo mu Ntara.
Perezida Kagame yakiriye Indahiro z'Abadepite kuri uyu wa Gatatu
Hon. Mussa Fazil Harerimana na Hon. Beline Uwineza buri umwe yatorewe kuba Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite
Hon. Gertrude Kazarwa yatorewe kuba Perezida w'Umutwe w'Abadepite
Dr. Edouard Ngirente yarahiriye kuba Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa Gatatu
Imana ikubabarire
ReplyDelete