Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy'umusaruro w'umuceri wapfuye ubusa i Rusizi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho nyuma yo kurahiza Minitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente wongeye gusubizwa muri uwo mwanya. Yakiriye kandi indahiro z'abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, barahiye kuri uyu wa 14 Kanama 2024.

Perezida Kagame yagaragaje ko mu gihe yasomaga amakuru ku mbuga nkoranyambaga yabonye abaturage bo mu Ntara y'Iburengerazuba binubira ko bafite toni nyinshi z'umuceri zarababoreyeho kubera kubura umuguzi.

Ni abahinzi b'umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi bavugaga ko bagifite muceri urenga toni 4000 urunze ku mbuga banikaho kubera ko inganda bafitanye amasezerano zitari kuwugura, ndetse na toni zirenga 400 batarabonera isoko.

Muri iki gihembwe cy'ihinga aba bahinzi basaruye toni zirenga 7000 ariko mu gihe cy'amezi abiri ashize batangiye gusarura bamaze kugurishaho toni 2000.

Perezida Kagame yasobanuye ko yahise abaza mu nzego zose asanga uwari Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, uwari Minisitriri w'Ubucuruzi n'Inganda barabizi, uwari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu we asanga bisa n'aho ari hagati na hagati.

Yagaragaje ko uko abayobozi bakangurira abaturage guhinga, bagomba no kubafasha kubona umuti w'ikibazo cy'umusaruro mwinshi bejeje mu gihe wabuze isoko.

Ati 'Ni abantu bafite ibibazo, guhinga, kweza batanze imbaraga zabo, bakoresheje amafaranga yabo, baritanze kandi bakora ibyo tubatoza gukora, ibyo tubasaba buri munsi. Ariko birangiye, ubu ni nko kutubwira ngo ariko ubundi muzagaruka aha mutubwira kongera guhinga umuceri? Cyangwa muzagaruka aha mwongera kutubwira guhinga? Ibyo wababwiye barabikoze bikabaviramo ikibazo?'

Yagaragaje ko abazaba ba Minisitiri muri Guverinoma nshya mu gihe baba badashoboye gukemura ibibazo by'abaturage ahubwo bagaharanira kuba abanyacyubahiro ntacyo byaba bimaze.

Perezida Kagame yifashishije umugani wa Kinyarwanda uvuga ko 'Ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka' yavuze ko muri abo bari ba Minisitiri barangaranye abaturage, umusaruro ukabapfira ubusa harimo abagomba kubibazwa.

Ati 'Iri turibonye ryamaze kuvuna isuka ariko wenda hari igisigaye kuri iyo suka, turaza gukomeza kuyihingisha ariko hagomba kugira ubibazwa ibintu nk'ibyo. Ntabwo mvuga kuri ibi gusa ahubwo ubwo ndavuga no ku bindi bisa bityo. Hagomba kugira ubibazwa.'

Yabwiye abamaze kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ko igihe cyose bazabona ikibazo bagomba kugikemura cyangwa kigashyikirizwa inzego bireba kigashakirwa umuti hataragira byinshi byangirika.

Ati 'Ubu namwe rero mubaye Abadepite, hari Abadepite bagomba kuba bahagarariye uturere, ubwo namwe muzajyaho mubimenye, ntimubivuze, ntimubikemuye cyangwa se ntimuzabimenya ubwo se ibyo twaba turimo ni iki? Mwaba mwabereye iki Abadepite cyangwa se abazaba ba Minisitiri bazaba babereye iki ba Minisitiri? Bazaba babaye ba Minisitiri ngo bamare iki niba badashobora gukemura ikibazo nk'icyo ngicyo kireba babaturage gutyo?'

Perezida Kagame kandi yavuze ko inzego zose zigomba gukorana mu gushakisha ahari ikibazo kandi zigafatanya gushaka umuti urambye.

Perezida Kagame yavuze ko umuyobozi ujya mu mwanya adashyize imbere gukemura ibibazo by'abaturage akwiye kubireka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagomba-kugira-ubibazwa-perezida-kagame-ku-baminisitiri-barangaranye-umusaruro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)