Perezida Kagame yavuze ku kibazo cya moteri icana amatara muri Kigali Pelé Stadium - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abinyujije ku rubuga rwa X ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Kanama 2024, Perezida Kagame yasubije Umujyi wa Kigali wari wanditse uvuga ko icyo kibazo kiri gushakirwa umuti urambye, harimo no kuba haratumijwe moteri shya, avuga ko kitagombaga no kuba cyarabaye.

Ati 'Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose'.

This should NOT have happened in the first place!!!

â€" Paul Kagame (@PaulKagame) August 22, 2024

Impaka zijyanye na moteri yo kuri iyo stade zongeye kuzamurwa n'uko Umujyi wa Kigali umenyeresheje Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Ferwafa ko imikino ya nijoro idashobora gukinirwa kuri iyo stade, kuko ikibazo cya moteri kitarakemuka.

Ibyo byabaye mu gihe ikipe ya Rayon Sports yagombaga kwakirira Amagaju FC kuri iyo stade mu mukino w'Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024 saa kumi n'Ebyiri z'umugoroba.

Ni umwanzuro wagarutsweho cyane ku mbugankoranyambaga, ari naho Umujyi wa Kigali watangiye umucyo kuri iki kibazo.

Umujyi wa Kigali waranditse uti 'Iki kibazo ntabwo cyananiranye, kirimo gushakirwa umuti urambye.Uyu munsi moteri dufite muri Kigali Pelé Stadium ntabwo ibasha gucana amatara yose ngo ikibuga kibone bikwiriye ku buryo haba imikino ya ninjoro. Icyakora, mu gihe abagiye gukina bafite ubushobozi bwo kuzana moteri iyunganira, bemererwa gukina ninjoro.'

Wakomeje uvuga ko watumije moteri ifite ubushobozi busabwa, izagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere.

Ikibazo cy'iyi moteri kimaze igihe kinini ndetse uretse kudatanga urumuri ruhagije hari n'igihe yazimaga umukino uri kuba.

Hello,

The City of Kigali is seeking a lasting solution for this issue. Today, the generator we have at Kigali Pelé Stadium is not able to power all the lights sufficiently for night games. However, if the teams playing have the capability to bring an additional generator, they… https://t.co/AAG5SDc5D8

â€" City of Kigali (@CityofKigali) August 22, 2024

moteri yo kuri Kigali Pele Stadium ifite ubushobozi budahagije
Umukino uheruka kubera kuri iyi stade nijoro ni uwagishuti wahuje Rayon Sports na Azam Fc



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ku-kibazo-cya-moteri-icana-amatara-muri-kigali-pele

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)