Perezida Kagame yibukije Leta ya RDC ko idafite uburenganzira bwo kwambura Abanye-Congo ubwenegihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda kuri uyu wa 11 Kanama 2024, Perezida Kagame yibukije abakuru b'ibihugu n'abandi bitabiriye ibi birori ko mu burasirazuba bwa RDC hari ikibazo cy'umutekano muke kandi ko cyatewe n'ubuyobozi bw'i Kinshasa.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko amahoro muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, by'umwihariko mu burasirazuba bwa RDC ari ngombwa, agaragaza ko ariko nubwo abafite imbaraga bagerageza kuyagarura, bakwiye kumenya ko bitashoboka mu gihe ubutegetsi bwa RDC burebwa na yo budakora ibyo busabwa.

Ibyo ubutegetsi bwa RDC busabwa n'umuryango mpuzamahanga ni ukuganira n'abenegihugu bafitanye amakimbirane na bwo, hashingiwe ku myanzuro yafatiwe i Nairobi muri Mata 2024. Uyu muryango ugaragaza ko ibi biganiro ari byo byabonekamo igisubizo kirambye ku mutekano wo muri iki gihugu.

Gusa ubu butegetsi bwanze kuganira n'umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, busobanura ko budashobora gushyikirana n'abaterabwoba.

Abarwanyi b'uyu mutwe bafite bene wabo bari mu buhungiro mu bihugu bitandukanye, abasigaye muri RDC bakorerwa itotezwa rishingiye ku bwoko. Kuva begura intwaro mu mpera za 2021, basobanuye ko icyo bashaka ari ukurwanirira uburenganzira bwabo kandi kuva ubwo bagaragaje ko bafite ubushake bwo gushyikirana na Leta.

Perezida Kagame yagize ati 'Amahoro mu karere kacu ni ngombwa ku Rwanda ariko yarabuze, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC ariko ntabwo amahoro yazanwa n'umuntu uwo ari we wese bitewe n'uko aturuka cyangwa imbaraga afite mu gihe abo bireba mu buryo butaziguye badakora ibyo basabwa."

Perezida Kagame yasobanuye ko mu gihe ubutegetsi bwa RDC budakora ibyo busabwa, imbaraga z'ubuhuza bukorwa n'abayobozi bo mu karere nta musaruro ufatika zishobora kugeraho.

Yagize ati 'Ndagira ngo nshimire Perezida wa Angola, Lourenço uri kumwe natwe, na Perezida wa Kenya, William Ruto, n'abandi ku byo bakoze n'ibyo bakomeje gukora. Ntabwo amahoro aboneka atyo gusa, twese dusabwa gutanga umusanzu wacu, tugakora neza kugira ngo tugere ku mahoro arambye. Ntabwo bikwiye kubonwa nk'impuhwe kuba buri wese yakora ibikenewe kugira ngo buri wese abone amahoro, abone uburenganzira bwe. Ni inshingano.'

Umukuru w'Igihugu yavuze ko iyo buri wese adatanze umusanzu kugira ngo amahoro aboneke, abagirwaho ingaruka no kubura kwayo bahaguruka, bakirwanirira nk'uko Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi babigenje, nyuma y'imyaka myinshi abo mu miryango yabo bari mu buhungiro, abandi batotezwa.

Ati 'Iyo bitabaye, abantu bahaguruka, bakabirwanirira. Bikwiye kumvwa nk'ibiri ngombwa kuko ni ikibazo cy'uburenganzira bw'abantu kandi ntabwo haboneka amahoro ya nyayo mu gihe ubwo burenganzira butubahirizwa.'

Umukuru w'Igihugu yavuze ko ushaka kwambura abaturage uburenganzira ku bwenegihugu, bakwiye kumenya ko bizabagiraho ingaruka. Ati 'Ntabwo wabyuka umunsi umwe ngo uhitemo uwo ushaka kwambura uburenganzira bw'ubwenegihugu ngo utekereze ko uzabyikuramo.'

Intumwa za guverinoma y'u Rwanda n'iya RDC ziherutse guhurira i Luanda muri Angola tariki ya 30 Nyakanga 2024, bigizwemo uruhare na Perezida Lourenço. Zemeranyije ko kugira ngo ikibazo cyo muri RDC gikemuke, ari ngombwa ko hakomeza ibiganiro bya Nairobi n'ibya Luanda.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko amahoro yo mu burasirazuba bwa RDC yaboneka mu gihe ubutegetsi bw'iki gihugu bwakora ibyo busabwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yibukije-leta-ya-rdc-ko-idafite-uburenganzira-bwo-kwambura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)