Perezida Ruto, Sassou Nguesso Rajoelina na Lourenço wa Angola bageze i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Ruto yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali yakirwa na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuje Emmanuel.

Uyu Mukuru w'Igihugu akimenya iby'ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'Abadepite, yahise ashimira Paul Kagame wagize amajwi ari hejuru ya 99%.

Yagize ati 'Twifatanyije namwe mu kwishimira amahitamo y'Abaturage b'u Rwanda kandi tukwifurije amahirwe mu rugendo ukomeje kuyoboramo igihugu mu nzira y'amahoro, ubukungu n'iterambere.'

'Nkwijeje kuzakomeza imikoranire haba muri gahunda z'Akarere n'iz'Afurika mu guteza imbere ubufatanye n'imibanire hagati y'abaturage ba Kenya n'ab'u Rwanda.'

Perezida Kagame na mugenzi we wa Kenya, William Ruto baherukaga kugirana ibiganiro tariki 29 Gicurasi mu 2024, nyuma y'uko Perezida Kagame yari mu ruzinduko muri Kenya, yitabiriye inama yateguwe na Banki Nyafurika y'Iterambere (AfDB) iri kubera i Nairobi.

Perezida wa Kenya, William Ruto, yamaze kugera mu Rwanda, aho ategerejwe mu muhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.
📹RBA pic.twitter.com/ktFjvMnUaK

â€" IGIHE (@IGIHE) August 11, 2024

Mu bandi bamaze kugera mu Rwanda harimo Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, na we wakiriwe na Minisitiri w'Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel.

U Rwanda rusanganywe umubano na Somalia aho bafatanya mu ngeri zitandukanye zirimo n'ubutabera.

Ni mu gihe kandi Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yamaze kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, yakirwa na Minisitiri w'Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin.

Uruzinduko rwa Perezida Nyusi rusa n'urushimangira ubufatanye burangwa hagati y'impande zombi, aho u Rwanda rufasha Mozambique kubungabunga umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado binyuze mu masezerano yasinywe hagati y'impande zombi.

Ibihugu byombi kandi byasinye amasezerano y'ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo no guhererekanya abakekwaho ibyaha n'ibindi.

Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso na we yageze mu Rwanda aho yifatanya n'abandi bakuru b'ibihugu mu muhango w'Irahira rya Perida Kagame, we yakiriwe na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente.

U Rwanda na Repubulika ya Congo ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza waranzwe no kugenderana kw'abakuru b'ibihugu byombi.

Muri Nyakanga mu 2023 nibwo Denis Sassou Nguesso yagiriye mu Rwanda uruzinduko rw'iminsi itatu, rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'impande zombie. Rwaje rukurikira urwo mugenzi we w'u Rwanda yagiriye i Brazzaville muri Mata 2022.

Mu gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi, Congo-Brazzaville n'u Rwanda byasinyanye amasezerano menshi y'ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo umuco, uburezi, ibidukikije, ishoramari, imyuga, n'ubukungu.

Kuri ayo masezerano kandi haje kwiyongeraho ayerekeye ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubucuruzi, inganda n'ibindi.

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina na we yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali yakirwa na Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana.

U Rwanda na Madagascar bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho mu 2023 ibi bihugu byombi byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'ubucuruzi n'ishoramari hagati y'inzego z'abikorera hagamijwe koroherezanya ku mpande zombi.

Perezida Andry Rajoelina aheruka guhura na Perezida Kagame muri Kanama 2023 ubwo yari ari mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi itatu mu Rwanda. Icyo gihe Perezida Andry Rajoelina yashimye uburyo Perezida Kagame yizerera mu kugira Afurika yishoboye, iteye imbere kandi ishobora kwikemurira ibibazo byaba iby'ubushomeri, umutekano n'ibindi.

Yavuze kandi ko icyo cyerekezo cya Perezida Kagame bagihuriyeho kandi ko igihugu cye cyiteguye gufatanya n'u Rwanda kugira ngo iterambere ry'ibihugu byombi na Afurika muri rusange rigerweho.

Perezida wa Angola, João Lourenço na we yageze i Kigali aho agiye gushyikira mugenzi we Paul Kagame, ndetse yakiriwe na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente.

U Rwanda na Angola ni ibihugu bisanzwe bifitanye amasezerano mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'imigenderanire, aho byakuriranyeho Visa ku baturage babyo.

Angola ni yo muhuza mu bibazo by'ubwumvikane buke hagati y'u Rwanda na RDC ndetse mu myaka ishize yari n'Umuhuza mu bibazo rwari rufitanye na Uganda.

Perezida Ruto yagaze i Kigali yakirwa na Minisitiri w'Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel
Perezida Sassou Nguesso yakiriwe na Minisitiri w'Intebe Edouard Ngirente
Perezida Ismail Omar Guelleh wa Djibouti yakiriwe na Minisitiri w'Intebe Edouard Ngirente



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-william-ruto-wa-kenya-yageze-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)