Perezida Wavel Ramkalawan wa Seychelles yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Ramkalawan yasuye uru rwibutso kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2024, aherekejwe na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene.

Umubano w'u Rwanda na Seychelles watangiye mu 2010 ugenda utera intambwe aho nko mu 2013 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y'ubutwererane mu nzego zirimo ukerarugendo, ikoranabuhanga uburezi, ubuhinzi, ishoramari, itumanaho n'ibindi ndetse hanashyirwaho komisiyo ihuriweho yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Mu 2018 na bwo, ibihugu byombi byasinyanye andi amasezerano mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere.

Uyu mubano warushijeho gutera intambwe mu 2023 ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame bagiriraga uruzinduko muri Seychelles.

Ni uruzinduko rwanasinyiwemo andi maserano y'u bifatanye mu nzego zirimo ubuzima, igisirikare n'umutekano, iyubahirizwa ry'amategeko, ubuhinzi, ubukerarugendo ndetse n'ibijyanye no gukuraho visa.

Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan yunamiye abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan yasobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan yaherekejwe na Minisitiri wa MINUBUMWE Dr. Bizimana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wavel-ramkalawan-wa-seychelles-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)