Uyu mukino uhuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n'iyatwaye igikombe cy'Amahoro, wakinwe kuri uyu wa Gatandatu Saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.Â
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga;
Pavelh Ndzila
Niyomugabo Claude
Niyigena Clement
Nshimiyimana Yunussu
Byiringiro Gilbert
Dushimimana Olivier
Ruboneka Bosco
Dauda Yussif
Niyibizi Ramadhan
Mugisha Gilbert
Mbaoma Victor
Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga;
Niyongira Patience (mu izamu)
Ashraf MandelaÂ
Nsabimana Eric
Ndizeye Samuel
Issah YakubuÂ
Ngabonziza PacifiqueÂ
Bigirimana AbediÂ
Hakizimana MuhadjiriÂ
Akuki JibrinÂ
Kilongozi RichardÂ
Ani ElijahÂ
Umukino watangiye ikipe ya Police FC ariyo iri hejuru ndetse ku munota wa 3 gusa yari ibonye uburyo buremereye ku mupira winjiranywe na Akuki, gusa bikarangira umucitse.
APR FC yakomeje gukina ubona ihuzagurika bigatuma Police FC ibona uburyo bwinshi imbere y'izamu nk'aho yabonye kufura nziza ku ikosa Dauda Yussif yakoreye Ani Elijah maze iterwa na Hakizimana Muhadjiri ariko birangira Pavelh Ndzira ashyize umupira muri koroneri.
Bigeze mu minota 25 ikipe y'Ingabo z'igihugu nayo yatangiye gukina neza binyuze ku bakinnyi ba Police FC batakazaga imipira.
Ku munota wa 31 yabonye kufura nziza yari iteretse inyuma y'urubuga rw'amahina ku ikosa Ndizeye Samuel yakoreye Victor Mbaoma maze iterwa na Niyibizi Ramadhan birangira ba myugariro ba Police FC bashyize umupira muri koroneri.
Mbere yuko igice cya mbere kirangira, Police FC yongeye gusatira cyane ariko gufungura amazamu birananirana, bituma amakipe yombi ajya mu karuhuko bikiri 0-0.
Mu gice cya kabiri, APR FC yaje isatira cyane nk'aho ku munota wa 51 Dushimimana Olivier yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu, gusa Victor Mbaoma agerageje kuwukina uramucika.
Ikipe y'Ingabo z'igihugu yakomeje gukina isatira ariko kuba yatereka umupira mu nshundura bikaba ari byo biba ibibazo. Ku munota wa 67 umutoza wayo yakoze impinduka mu kibuga havamo Victor Mbaoma na Mugisha Gilbert hajyamo Mahamadou Sy na Richmond Lamptey.
Ku munota wa 73 Police FC yasaga nk'aho yabuze mu gice cya kabiri, yabonye uburyo imbere y'izamu ku ishoti ryari rirekuwe na Iradukunda Semeon gusa rifatwa n'umunyezamu wa APR FC.
Mashamami Vincent wa Police FC na Darko Novic wa APR FC bakoze impinduka mu kibuga bagira ngo barebe ko igitego cyaboneka ariko bikomeza kugorana.
Iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe yombi akinganya 0-0 bituma hitabazwa penariti.
Kuri penariti ikipe ya Police FC yinjije penariti 6 kuri 5 za APR FC ihita yegukana igikombe cya Super Cup ya 2024.
Iki ni igikombe cya 2 ikipe ya APR FC irase yageze ku mukino wa nyuma itsindiwe kuri penariti nyuma yuko no muri CECAFA Kagame Cup byagenze gutya.
Uko penariti zateweÂ
Police FC ishyikirizwa igikombe cya Super Cup yegukanyeÂ
Umunyezamu wa Police FC,Niyongira Patience yateruwe nyuma yuko akuyemo penariti 2
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibugaÂ
Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibugaÂ
Dushimimana Olivier 'Muzungu' ahanganye na Nsabimana Eric ZidaneÂ
Mbere yuko umukino utangira ba kapiteni bo kumpande zombi babanje kugira ibyo bavugaho n'abasifuzi
Akuki wa Police FC agerageza gucenga Dushimimana OlivierÂ
Ubwo igikombe cya Super Cup cyazanwaga muri Kigali Pelé Stadium mbere yuko umukino utangiraÂ
Abafana ba APR FC bari babukereye, gusa byarangiye badatwaye igikombe bari bizeye
AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwandaÂ