Primus yashyizeho uburyo bworohereza abakunzi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024, muri BK Arena guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba. Ni igitaramo kizaririmbamo abahanzi nka Ruti Joel, Ariel Wayz. Dj Marnaud n'abandi bashobora gutungurana nka Lionel Sentore na Jules Sentore.

Massamba yavuze ko yateguye iki gitaramo yise "3040 y'Ubutore" mu rwego rwo kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki n'imyaka 30 ishize u Rwanda rubonye ubuzima.

Mu gutegura iki gitaramo yatewe inkunga n'uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus. Mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024, Ingabire Sheilla yavuze ko "twishimiye gutera inkunga iki gitaramo '3040 y'ubutore'.

Akomeza ati "Nk'uko mubizi Primus n'icyo kinyobwa cya mbere cyageze mu Rwanda, ikaba imaze imyaka 67 kuva iyo myaka twakomeje guha ibyishimo abakunzi b'umuziki tunabaha kuryoshya na Primus. Iki gitaramo rero ni ahantu heza kuri twe n'ikinyobwa cya Primus hamwe na Massamba umaze imyaka 40 mu muziki."

Ingabire yavuze ko bazakomeza gushyigikira umuziki w'u Rwanda, kandi muri iki gihe bari mu bukangurambaga bise 'Primus iduha Vibe' mu rwego rwo gufasha abakunzi b'umuziki kwishima, no kuryoherwa n'ikinyobwa cya Primus.

Yavuze ko Primus ari ikinyobwa kinyobwa na buri wese, kandi bari hejuru y'imyaka 18  y'amavuko.

Ingabire yavuze ko hari amatike yateguwe azatangwa ku bafana bazabasha gukurikiza ibyo basabwa ku mbuga nkoranyambaga. Ati "Igisabwa ni ukujya kuri Paji ya Primus ya Instagram cyangwa se Facebook ugakunda (Like) ya Massamba ugakurikirana (Follow) paji ya Primus warangiza ukifata ifoto uri kunywa Primus cyangwa se ukifata Video uri kunywa Primus wifashishije indirimbo ya Massamba, hanyuma ugatsindira VVIP."


Ingabire Sheilla [Ubanza ibumoso] yatangaje ko Primus yiteguye gufasha abakunzi bayo kuzitabira igitaramo cya Massamba


Samputu Patrick ushinzwe ibijyanye n'Ubuterankunga muri Bralirwa, [Uri iburyo] yavuze ko Bralirwa izirikana abakunzi b'ibinyobwa byayo, ari nayo mpamvu izakomeza gushyigikira iterambere ry'umuziki w'u Rwanda


Massamba yatangaje ko yiteguye gukora igitaramo gikomeye mu kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MASSAMBA ASOBANURA KU GITARAMO CYE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146418/primus-yashyizeho-uburyo-bworohereza-abakunzi-bayo-kwitabira-igitaramo-cya-massamba-146418.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)