Protais Musoni yagaragaje isura mbi Loni yakuye ku gutsindwa kw'ingabo zayo zari mu Rwanda mu 1994 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro ku mateka y'u Rwanad yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite kuri uyu wa 21 Kanama 2024.

Muri Mata 1994 muri ETO Kicukiro ingabo za MINUAR zigera kuri 97 zari ziyobowe na Colonel Luc Marshall wari wungirije Gen Romeo Dallaire wari uzikuriye bazinze utwangushye burira imodoka berekeza ku kibuga cy'indege barataha, basiga Abatutsi barenga ibihumbi bine mu menyo y'interahamwe.

Musoni Protais yagaragaje ko Umuryango w'Abibumbye ari igikoresho ibihugu bikomeye byifashisha mu gutegeka ibiciye bugufi ku buryo hari n'ibikorwa baba bafitiye ubushobozi ariko kubera ko nta nyungu bahakurikiye bagahitamo kubatererana.

Ati 'None se ko bavuye aha bari bashoboye guhagarika Jenoside? Ndibuka neza kuko nari mpari, Dallaire yigeze kuza kureba umugaba w'Ikirenga w'Ingabo [Maj Gen Kagame Paul] avuga ati 'rwose banze kumpa uruhushya', aramubwira ati 'ariko reka nkwereke, twumvikane ziriya ndege zawe n'ibifaru mbikwake'. Icyo gihe njyewe nabikoresha bigahagarika Jenoside undi ati 'nabyo ntibyashoboka'.'

Musoni yavuze ko byumvikana ko ibyo Gen Dallaire yasubije byari bishingiye ku mategeko n'amabwiriza yahawe n'abamukuriye muri Loni, nubwo yari ahabanye n'igikwiriye.

Ati 'Ubusanzwe iyo utegetswe gukora nabi ushobora no kwanga ugatunganya icyo ugomba gutunganya. Ni na yo mpamvu ubu muri Afurika hari ibiganiro byo kuvuga ngo Loni yavugururwa ite kugira ngo izabe umuryango wa bose kandi uvugira bose. Ubu urebye ni bake bafitemo ijambo abandi urebye turaherekeza. Icyo ukora rero, dukeya twakuramo tukadukuramo kugira ngo twubake imbaraga zacu.'

Yahamije ko kugira ngo ibyo bihugu bikomeze kugira ijambo rinini byuririra ku mvururu, ndetse bikanaziteza hamwe.

Igitekerezo Gen Romeo Dallaire yanyujije mu kinyamakuru The Globe and Mail cyo muri Canada muri Werurwe 2024, yavuze ko u Rwanda rwatereranywe hamwe n'ingabo yari ayoboye babura baje kubera kutagira imbaraga zo guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

Ati 'U Rwanda n'abaturage barwo, n'ingabo nari nyoboye mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro baratereranywe kugeza igihe bishwe. Igihe nasabaga ubufasha nibutswaga ko nta peteroli iri mu Rwanda, nta diyama, nta n'ikindi kintu cy'ingirakamaro gihari. Hari ikiremwa muntu gusa, ubuzima bw'abirabura butari bufite agaciro na gato.'

Dallaire ni umwe mu bantu badahwema kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko ari mu bamenye uyu mugambi mubisha mbere ndetse agerageza kuwumenyesha abamukuriye ariko bavunira ibiti mu matwi.

Protais Musoni yagaragaje ko Loni yategetse ko ingabo za MINUAR zidahagarika Jenoside
Abadepite bose banyuzwe n'iki kiganiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-gen-dallaire-abwira-kagame-ko-yimwe-uruhushya-rwo-guhagarika-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)