Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya wakin... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu rutahizamu yageze ku kibuga cy'indege i Kanombe Saa yine z'ijoro zo kuri iki Cyumweru, yakirwa n'abamwe mu bakozi ba Rayon Sports barimo n'Umunyamakuru wayo Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili.

Nk'uko amakuru abivuga, Aziz Bassane Koulagna aje gukora igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports,naritsinda azahita ayisinyira amasezerano y'umwaka 1 ari umukinnyi wayo.

Uyu mukinnyi w'imyaka 22 ukina asatira anyuze ku ruhande rw'iburyo cyangwa rw'ibumoso, yari asanzwe akinira ikipe ya Coton Sport FC de Garoua ikina shampiyona y'icyikiro cya Mbere iwabo muri Cameroon, akaba yarayigezemo muri 2021.

Mbere yaho yari yakiniye andi makipe arimo FC Nante y'abatarengeje imyaka 19 yo mu gihugu cy'u Bufaransa. 

Aziz Bassane Koulagna aje gukora igeragezwa mu gihe rutahizamu ukomoka muri Gabon, Iga Natnael wari waje gusinyira Rayon Sports gusa bikaba byaranze bitewe nuko atawuhamya agomba gusubira iwabo.

Abanya-Senegal 2,myugariro Youssou Diagne na rutahizamu Fall Ngagne bo barasubukura imyitozo kuri uyu wa Mbere nyuma yo gushyira umukono ku masezerano.

https://youtu.be/fsE-6vvTn74?si=Gt6JYI4BOgxiFZ77



Aziz Bassane Koulagna waje mu igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145824/rayon-sports-yakiriye-rutahizamu-mushya-wakinnye-mu-bufaransa-video-145824.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)