RGB yashimangiye ko 70% by'insengero zagenzuwe mu Rwanda zafunzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo rikomeza rigira riti 'Ubugenzuzi buracyakomeje kugira ngo duharanire ko inzu zisengerwamo zuzuza ibisabwa. Abantu bakwiye kumva ko gufunga inzu isengerwamo bidasobanuye ko idini cyangwa itorero urwo rusengero rubarizwamo ryafunzwe burundu.'

RGB yagaragaje ko gufunga insengero, imisigiti na kiliziya bitujuje ibisabwa bitagamije guhonyora uburenganzira ku myemerere y'abantu ariko ko ahantu hasengerwa naho hakwiye kugira amategeko hubahiriza mu gusigasira umutekano w'abahasengera.

Yagaragaje ko ibyo inzu zisengerwamo zisabwa kuba byujuje byagenwe harebwa ibikenewe by'ibanze mu kubungabunga ituze, umutekano n'ubuzima bwiza by'abazikoreramo kandi ari uburenganzira bw'Umunyarwanda aho ari hose mu gihugu.

RGB igaragaza ko ahasengerwa hakwiye kuba hubahirije imyubakire y'aho haherereye kandi hari inzira n'imbuga ituma babona ubutabazi n'aho imodoka z'ubutabazi zanyura igihe bibaye ngombwa.

Ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko hari ibibazo bitandukanye birimo; Inyubako zitujuje ibisabwa n'amategeko y'imyubakire y'aho ziherereye, isuku itanoze, kutagira uburyo bwo kurinda urusaku no kutagira impamyabumenyi muri tewolojiya ku bayisabwa.

Hari kandi gusengera ahandi hantu hatemewe nko mu buvumo, mu mashyamba, mu migezi, mu misozi n'ahandi, kutagira icyemezo cya RGB kibemerera gukora nk'itorero no kutagira icyemezo cy'imikorere n'akarere aho bikenewe.

RGB yemeza ko bimwe mu bituma insengero zigenda ziba nyinshi kandi zitujuje ibisabwa ari uko hari abazishinga batagamije ibikorwa byo kwigisha iby'iyobokamana ahubwo bagamije inyungu zabo bwite zirimo gushaka amafaranga n'imitungo bivuye mu baturage, kwigisha inyigisho ziyobya, n'ibindi.

Uru rwego kandi rushimangira ko hari bamwe mu bigisha bagize amatorero ubucuruzi ntibite ku ngamba zo kurengera umutekano w'abantu babagana.

Itangazo ryakomeje rigaragaza ko ubuyobozi bwa RGB bwishimiye ubufatanye n'amadini n'amatorero ariko ko buyasaba kurushaho gufata ingamba zihoraho mu kubahiriza amabwiriza.

Ku birebana n'abafungiwe kubera ko badafite impamyabumenyi zikenewe, RGB yibukije ko itegeko ryo muri 2018 rigenga imiryango ishingiye ku myemerere ryatanze imyaka itanu kandi ko yarangiye mu 2023, bityo ko abafungiwe kubera icyo kibazo basabwa kurangiza amasomo bakabona gukomeza imirimo isaba iyo mpamyabushobozi.

Ku rundi ruhande ariko RGB yagaragaje ko hari bamwe mu bakora ivugabutumwa banyuze mu itangazamakuru babikora batanditse akenshi bagatanga n'inyigisho ziyobya abaturage.

Byatumye isaba abayobozi b'ibitangazamakuru binyuranye kujya bashishoza mu gutanga umwanya n'urubuga rw'izo nyigisho ariko abo bavuga butumwa nabo basabwa kubahiriza amategeko.

Insengero 70% by'izagenzuwe mu Rwanda zarafunzwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rgb-yashimangiye-ko-70-by-insengero-zagenzuwe-mu-rwanda-zafunzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)