RIB yamuritse 'drones' zikoreshwa mu bukangurambaga no gukusanya ibimenyetso by'ahabereye icyaha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIB kandi yagaragaje ko serivisi y'ibyangombwa itanga ubu bisigaye bisabirwa ku Irembo.

RIB ni rumwe mu nzego za Leta zimaze imyaka zitabira imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Gikondo buri mwaka.

Mu imurikagurisha riri kuba ku nshuro ya 27, tariki 30 Nyakanga 2024 Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwamuritse indege zitagira abapilote zizwi nka 'drones'.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry ubwo yasobanuriraga itsinda ry'abayobozi bayobowe na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze ibikorwa bya RIB, yagaragaje ko izi drones zifashishwa mu bukangurambaga bugamije kwirinda ibyaha cyane cyane mu bikorwa byangiza ibidukikije ndetse no gukusanya ibimenyetso ahabereye icyaha.

Yavuzeko impamvu bitabira imurikagurisha ari ukugira ngo RIB bagaragarize Abanyarwanda ibikorwa bakora.

Ati "Iri nubwo ryitwa imurikagurisha ariko harimo n'imurikabikorwa, uyu rero aba ari umwanya mwiza wo kwegera abaturage ukabasobanurira byinshi byerekeye uru rwego kuko Expo iganwa n'abantu benshi kandi b'ingeri nyinshi. Incuro zose twaje muri Expo wasangaga abantu bafite amatsiko yo kumenya byinshi byerekeye RIB. RIB ni Urwego ryashyizweho ku bw'ineza y'abaturage, ni ngombwa ko tubegera, na bo bakatwegera, abaturage bakisanga mu rwego. Turasaba abagana Expo kugana Stand yacu, hari amakuru menshi bataha bamenye."

Mu zindi serivisi abasura 'stand' ya RIB basobanurirwa harimo izo gusaba ibyangombwa bitangwa n'uru rwego binyuze ku rubuga rwa Irembo.

Ibyo byemezo birimo icy'ubudakemwa mu mico no myitwarire (Certificate of Good Conduct), Icyemezo kimenyekanisha ibyabuze cyangwa ibyibwe (Loss/Theft Certifcate), Icyemezo cyo kohereza umurambo w'uwapfuye mu mahanga (Clearance to Transport a deceased person's body abroad), n'Icyemezo cy'iperereza ry'ibyaha (Criminal Investigation Clearance).

RIB ivuga ko ubu buryo bwo gutanga ibyangombwa binyuze ku ikoranabuhanga bugamije kunoza imitangire ya servisi zayo no korohereza abazikeneye ndetse no gukoresha ikoranabuhanga aho bishoboka.

Umuntu ubikeneye asura urubuga www.irembo.gov.rw, akajya ahanditse Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), agakanda ku cyangombwa ashaka, agakurikiza amabwiriza y'ibisabwa mbere yo kwemeza ubusabe bw'icyangombwa ashaka.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry yasobanuriye abasuye stand yabo ko ibyangombwa ubu bitangirwa ku Irembo
RIB yamuritse drone yifashisha mu bukangurambaga no gukusanya ibimenyetso ahabereye ibyaha
Aha yerekanaga uburyo drone ya RIB ikoreshwa
Umuvugizi wa RIB asobanurira abayobozi batandukanye uko bakoresha drones mu gukusanya ibimenyetso ahakorewe icyaha



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yamuritse-drones-ikoreshwa-mu-bukangurambaga-no-gukusanya-ibimenyetso-by

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)