RIB yerekanye batandatu bibye ibicuruzwa bya miliyoni 20 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyabereye ku Cyicaro cya RIB giherereye i Remera ku wa 29 Kanama 2024.

Aba bagabo batandatu bari barakoze itsinda ry'ubwambuzi bushukanyi rihagarariwe n'umwe muri bo, wambaraga neza akajya kubeshya abacuruzi ko afite isoko, mu gihe undi we usanzwe ari umucuruzi ku Ruhuha, yari ashinzwe kugurisha ibyibwe.

Ni mu gihe undi yari umushoferi wo kujyana ibyibwe ahantu runaka bavuganye, undi we akaba yari ashinzwe gukora inyemezabwishyu zo koherereza ba bacuruzi baguzeho ibicuruzwa.

Muri rusange, bafashwe nyuma y'igikorwa baherukaga gukorera mu imurikagurisha ryaberaga i Gikondo mu ntangiriro z'uku kwezi, aho ibicuruzwa bafatanywe bifite agaciro ka miliyoni 20 Frw.

Bigizwe n'imifuka 100 y'umuceri, amajerejani y'amavuta 20, ibyuma byo kubakisha (tube) 300, amabati 300 n'amakesi y'inzoga 120 n'ibindi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko aba bose atari ubwa mbere bafatiwe muri ibi byaha kuko bari mu nsubiracyaha.

Yasabye abacuruzi kugira amakenga no kutizera umuntu ngo n'uko asa neza.

Ati 'Turagira inama abacuruzi kutizera abantu bose ngo ni uko bambaye neza bityo bakagira amakenga, ubushishozi no kwirinda uburangare. Ibi byaha byakwirindwa kuko nta bwenge bundi bafite usibye ubucakura gusa.'

Abafashwe bakurikiranweho ibyaha bitandatu birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, icyaha cy'iyezandonke, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa, n'icyaha cy'ubujura.

Ibi byaha bifite ibihano bitandukanye, igihanishwa igihe gito kikaba ari igifungo kigera ku myaka ibiri, ikinini kikaba ari imyaka 10.

Hasubijwe telefoni 192

Muri iki gikorwa kandi, RIB yasubije telefoni zigendanwa 192 zari zaribwe mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko izi telefoni nyinshi zibiwe mu rusengero n'ahandi hahurira abantu benshi nko mu bukwe, isoko, moto ndetse no mu maduka atandukanye bityo buri muturage akwiye kwicungira umutekano no kugira amakenga.

Yakomeje asaba abaturage gucika ku muco wo kugura ibikoresho byakoreshejwe kuko bitiza umurindi aba bajura.

Batandatu bacyekwaho kwiba ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 20 Frw
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abaturage kugira amakenga n'ubushishozi ndetse no gucika ku muco wo kugura ibyakoze
Abaturage basubijwe telefoni 192 bari bibwe
RIB yasubije telefoni 192 zibwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yerekanye-batandatu-bibye-ibicuruzwa-bya-miliyoni-20-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)