Robertinho yatangiye gukemanga Aruna Moussa Madjaliwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports bivugwa ko na we yatangiye gukemanga imyitwarire y'umukinnyi w'umurundi, Aruna Moussa Madjaliwa.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati usigaje umwaka umwe w'amasezerano, Robertinho yaje asanga afitanye ibibazo n'ikipe hari amafaranga ayishyuza.

Nyuma yo kumubona mu myitozo, akabona ari umukinnyi azakenera cyane, yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kwicara bugakemura ikibazo cy'uyu mukinnyi mu maguru mashya.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukaba bwaragize icyo bukora ndetse n'ibyo kuba bamurekura nk'uko byari biri mu mibare ya bo babivamo kuko umutoza yamwifuzaga.

Amakuru avuga ko na Robertinho ashobora kuba yatangiye kubona ko uyu mukinnyi nubwo ashoboye ariko adashobotse.

Ngo amaze iminsi buri uko imyitozo irangiye ajya kumuregera ubuyobozi ko amafaranga ye yose batayamuhaye ubundi akamutura ibibazo bidashira amusaba ko yamuguriza amafaranga, ibintu uyu mutoza abona atazashobora.

Bivugwa ko imikino myinshi ya Rayon Sports uyu mukinnyi azajya aba atari muri 18 bifashishwa ku mukino.

Robertinho yatangiye gukemanga imyitwarire ya Robertinho
Madjaliwa amaze igihe adacana atumvikana na Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/robertinho-yatangiye-gukemanga-aruna-moussa-madjaliwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)