RRA yafunguye imenyekanisha ry'umusoro ku mutungo utimukanwa wa 2024 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 20 Kanama 2024 nibwo RRA yatangaje ko nyuma yo kwemezwa n'Inama Njyanama z'Uturere n'Umujyi wa Kigali, ibipimo by'umusoro ku mutungo by'umwaka wa 2024 byahise bishyirwa muri sisiteme ikoreshwa mu imenyekanishamusoro.

Mu kwemeza ibi bipimo, ku butaka butubatsweho hashingirwa ku bintu by'ingenzi birimo ingano yabwo, aho buherereye (umujyi yangwa icyaro), icyo bwagenewe gukoreshwa n'ibikorwaremezo bihari. Itegeko riteganya ko bigomba kuba hagati y'amafaranga 0-80 kuri metero kare. Iyo ubutaka bwubatsweho, itegeko ryateganyije ibipimo bidahinduka bishingiye ku gaciro ku isoko k'inyubako n'ak'ikibanza, bitewe n'icyo byagenewe.

Komiseri Wungirije ushinzwe Intara n'imisoro yeguriwe Inzego z'ibanze, Karasira Ernest, yavuze ko ibipimo by'umusoro byabonetse kare, bityo abarebwa n'uyu musoro bakaba bakwiye kuwumenyekanisha no kuwishyura, badategereje iminsi ya nyuma.

Yakomeje ati 'Igihe dufite cy'amezi ane ntabwo ari gitoya ariko ntabwo ari na kinini cyane, uramutse utabashije kwishyura ubungubu, ushobora kumenyekanisha. Icya ngombwa ni uko utagomba kurenza itariki 31 Ukuboza utarishyura. Dukunze kubibona, iyo umuntu amenyekanishije hakiri kare nta muvundo ahura nawo, ku buryo usanga sisiteme zigenda neza nta kibazo.'

Gutinda kumenyekanisha umusoro ugategereza iminsi ya nyuma bizana ingorane za hato hato, zishobora no kugusha usora mu bihano by'ubukererwe.

Uretse ibipimo by'umusoro bigenwa n'Akarere, itegeko ryateganyije umusoro wa 0,5% by'agaciro ku isoko k'inyubako n'ak'ikibanza byagenewe guturwamo; 0,3% by'agaciro ku isoko k'inyubako n'ak'ikibanza byagenewe ubucuruzi; 0,1% by'agaciro ku isoko k'inyubako n'ak'ikibanza byagenewe inganda, inyubako n'ikibanza by'ibikorwa by'ubucuruzi bito n'ibiciriritse.

Mu mitungo itimukanwa isonewe umusoro harimo inyubako imwe nyirayo yageneye guturamo nk'icumbi rye, hamwe n'inyubako ziyunganira mu kibanza cyagenewe guturwamo n'umuryango umwe. Iyo nyubako ikomeza kubarwa nk'icumbi rye n'iyo yaba atayituyemo ku mpamvu zitandukanye. Ubutaka bwo ariko burasorerwa.

Harimo kandi ubutaka bukorerwaho ibikorwa by'ubuhinzi, iby'ubworozi cyangwa iby'amashyamba, iyo bufite ubuso bungana cyangwa buri munsi ya hegitari ebyiri; ubutaka bugenewe kubakwaho amazu yo guturamo ariko nta bikorwaremezo by'ibanze byahashyizwe; n'ubutaka buriho isangiramutungo ku nyubako cyangwa bwagenewe kubakwaho inyubako ihuriweho mu buryo bw'isangiramutungo.

RRA isaba abasora gutangira kumenyekanisha hakiri kare igihe cy'itariki ntarengwa kikazajya kugera bamaze kwishyura.

RRA yafunguye imenyekanisha ry'umusoro ku mutungo utimukanwa wa 2024



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-yafunguye-imenyekanisha-ry-umusoro-ku-mutungo-utimukanwa-wa-2024

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)