Rubavu: Babiri mu basagariye Gitifu w'umurenge bari gukurikiranwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo baturage basagariye Umunyamaba Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakiliba, Uwimana Vedaste, ubwo yari amaze gusenya inzu y'umuturage, bivugwa ko yubatswe mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agaragaza Uwimana Vedaste ari gusenya iyo nzu y'umuturage, nyuma abaturage bakamwuka inabi harimo n'abari bagiye kumukupita.

Muri abo baturage kandi harimo abakoreshaga amagambo yuje uburakari arimo n'ibitutsi.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Mulindwa yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ayo makuru baticaye ahubwo ku bufatanye n'izindi nzego batangiye gukurikirana ababigizemo uruhare.

Ati 'Icyemezo cyo gukuraho iyo nyubako ni wo murongo twari twatanze, nanjye naboye amashusho y'uko abaturage bashatse kwigumura ariko dusanga ikosa ryabaye ari uko gitifu yagiye atateguye izindi nzego kugira ngo zimufashe.'

Mulindwa yagaragaje ko hari abaturage batangiye gukurikiranwa kubera iyo myitwarire idakwiriye nubwo ngo hari abatarafatwa.

Ati 'Hari abari gukurikiranwa kuko ntabwo biriya twabibona ngo bigarukire aho, hari ababigizemo uruhare bari gukurikiranwa n'abandi batabonetse ariko ni igikorwa gikomeza.'

Yongeyeho ati 'Ntabwo aka kanya nzi abamaze gufatwa abo ari bo ariko mperuka ejo nimugoroba hamaze gufatwa babiri ariko sinzi uko uyu munsi bihagaze kuko iyo byagenze kuriya ntabwo biba bikiri ibyacu twenyine.'

Uyu muyobozi yasabye abandi bayobozi bo mu nzego z'ibanze gushyira imbaraga mu kugenzura ko abaturage bubaka bikurikije igishushanyombonera cy'Akarere ndetse no kubahiriza amategeko agenga imyubakire.

Yasabye abaturage b'Akarere ka Rubavu muri rusange kwitwararika no kubaka bikurikije amabwiriza birinda guca mu nzira za bugufi kuko ibihombo bitazabura ku bagarukaho.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-babiri-mu-basagariye-gitifu-w-umurenge-bari-gukurikiranwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)