Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mwaka wa 2015, umwanditsi w'umwongereza Andrew Wallis yasohoye inyandiko muri Open Democracy ivuga ku mugambi wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mu ntangiriro y'inyandiko ye, yavuze ati: 'Ukuri niko guhura n'ingaruka z'intambara mu gihe cy'intamabara, ikindi nuko nyuma ya Jenoside haba gupfobya no guhakana. Abicanyi, abateguye n'abashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside bashakisha uko bihisha bakagoreka imibare y'abishwe, bakarangaza abantu mu mateka, bakigira intwari aho kuba abicanyi ndetse bakigira abatabazi'

Guhakana Jenoside ni icyiciro cya nyuma cya Jenoside. Guhakana bigamije kwamagana abayikorewe no gutagatifuza abayikoze. Muri iyi minsi ruharwa Capt Innocent Sagahutu wakatiwe imyaka 20 n'Urukiko Mpanabyaha rw'Arusha ariko akarekurwa amaze 15 ari gutumirwa n'urubyiruko rw'abakomoka ku barimbuye Abatutsi bashinze amashyirahamwe n'ibinyamakuru bigamije gutagatifuza ababyeyi babo ndetse no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abagize iri tsinda rigizwe n'abana bari abayobozi muri Guverinoma yakoze Jenoside bahungiye I Burayi n'ahandi ku isi bakiri bato hakiyongeraho na Chaste Gahunde wakoze Jenoside ariko inkiko zigasanga yarayikoze ari umwana.

Umwicanyi Sagahutu bamwita 'intwari' ndetse bamuzamuriye ipeti aba Jenerali maze nawe akabyemera rwose. Ubu niwe ufatwa ko ariwe wakijije impunzi akazigeza muri Kongo mu cyiswe 'Operation Champagne'. Ntiyemera ko batsinzwe yemera ko babuze intwaro mu rwego rwo kugoreka amateka.

Mu butumwa bwe Sagahutu ashishikariza urubyiruko gusanga FDLR muri Kongo bakifatanya nuwo mutwe ngo bagataha muri gakondo ndetse no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho ibyaha byose abishyira ku bishwe agatagatifuza ingabo z'u Rwanda ndetse n'Interahamwe.

Sagahutu wari mu itsinda ry'ingabo z'abicanyi rikoresha imodoka z'intambara yahungiye muri Zaire nk'abandi bicanyi nyuma ahungira muri Danemark ahari umuryango we.

Sagahutu atunzwe n'amafaranga ya UN imuha buri kwezi kugirango abeho, Ese azakomeza gukoresha ayo mafaranga mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yamuhamye nka ruharwa?

Sagahutu wavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangungu muri Komini Gisuma yari mu ngabo z'u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite ipeti rya Kapiteni. Yari yungirije umukuru wa Batayo ya Reconnaissance yari iyobowe icyo gihe na Major Nzuwonemeye.

Nkuko bigaragazwa n'inyandiko z'Urukiko Mpanabyaha rw'Arusha, hagati ya 1990 na 1994, Sagahutu hamwe n'abandi basirikari bakuru ba FAR bari bafite umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n'abatavuga rumwe na MRND bakaba kandi baratoje Interahamwe n'indi mitwe yitwaraga gisirikari yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y'urupfu rwa Habyarimana, Sagahutu na Nzuwonemeye bagize uruhare mu iyicwa rya Minisitiri w'Intebe Agathe uwilingiyimana n'abasirikari icumi b'ababiligi.

Yafatiwe mu mugi wo muri Danimarike tariki ya 15 Gashyantare 2000 aho yari amaze imyaka isaga ibiri nuko yoherezwa Arusha tariki ya 24 Gashyantare 2000.

Muri Mata 2011, Sagahutu ndetse n'abandi bicanyi bakatiwe n'Urukiko rw'Arusha aho yasabiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20. Urukiko rw'ubujurire bwamukatiye imyaka 15 aho yarekuwe by'agateganyo muri Gicurasi 2014.

Sagahutu ushaka impinduka mu Rwanda aho ashishikariza abantu gutera u Rwanda yibuke ibyabaye kuri Col Nkundiye na Lt Col Dr Froduald Mugemanyi mu mwaka wa 1998 bari bayoboye ALiR/PARiL ndetse n'abandi babasimbuye mu mutwe wa FDLR harimo na Lt Gen Mudacumura uheruka kwicwa mu mwaka wa 2019.

The post Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ruharwa-capt-sagahutu-arahamagarira-urubyiruko-gusanga-fdlr-no-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi-kandi-atunzwe-na-un/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruharwa-capt-sagahutu-arahamagarira-urubyiruko-gusanga-fdlr-no-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi-kandi-atunzwe-na-un

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)