Rulindo: BNR yahurije hamwe koperative z'imari iciriritse eshanu mu kigo kimwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni koperative zakira amafaranga abitswa zitari muri gahunda y'Umurenge SACCO zirimo COOPEC CODEMARU, COOPEC CSTCR, COOPEC TRASO, COOPEC CSPKI na COOPEC ITI.

Ni igikorwa kibaye kandi nyuma y'uko habaye Inteko rusange shingiro yo ku wa 20 Gicurasi 2024 yahuje abahagarariye koperative eshanu z'imari iciriritse yafatiwemo umwanzuro wo kwihuza kwazo uko ari eshanu.

Ni igikorwa BNR yahishingiye ku ngingo za 24, 25,26, n'iya 27 z' amabwiriza rusange nimero 57/2023 yo ku wa 27 Weurwe 2023.

Ni ingingo zigena ibigenderwaho mu gutanga uruhushya n'ibindi bisabwa ibigo by'imari iciriritse byakira amafaranga abitswa, hanashingirwa ku myanzuro y'iyo nteko rusange shingiro yo ku wa 20 Gicurasi 2024.

Hashingiwe kandi ku cyangombwa cy'ubuzimagatozi nimero RGDGO12560 cyo ku wa 18 Kamena 2024 cyatanzwe n'lkigo cy'lgihugu gishinzwe Amakoperative giha COOPEC IKIRENGA uburenganzira bwo gukora nka koperative igamije gutanga Serivisi z'imari.

Mu itangazo BNR yakomeje iti 'Turamenyesha abantu bose cyane abari abanyamuryango ba koperative z'imari iciriritse zakira amafaranga abitswa zo mu karere ka Rulindo zitari muri gahunda y'umurenge SACCO ko izo koperative zihuje zigakora ikigo kimwe cyahawe izina rya COOPEC IKIRENGA.'

COOPEC IKIRENGA ifite icyicaro mu mudugudu wa Base, Akagari ka Rwamahwa, Umurenge wa Base, Akarere ka Rulindo, ni mu Ntara y'Amajyaruguru.

BNR kandi yamenyesheje abari abanyamuryango b'izo koperative zahujwe ko aho zakoreraga hahindutse amashami ya COOPEC IKIRENGA.

Iti 'Bazakomeza kubona serivisi z'imari aho baziboneraga cyangwa kuri rimwe mu mashami ya COOPEC IKIRENGA nk'ikigo cyemewe kandi kigenzurwa na BNR.'

Ibigo by'imari iciriritse biri mu bikomeje kuzamura urwego rw'imari mu Rwanda, nk'uko bigaragazwa n'imibare ya BNR.

Mu Ugushyingo 2023 BNR yatangaje ko muri Kamena 2023, umutungo wose rw'urwego rw'imari wiyongereyeho 18,3% ugera kuri miliyari 9635 Frw uvuye kuri miliyari 8.145 Frw muri Kamena 2022.

Icyo gihe umutungo w'ibigo by'imari iciriritse, BNR yatangaje ko wiyongeraho 26,5% bishingiye ku izamuka ry'amafaranga abikijwe y'abakiliya n'iry'imari shingiro.

BNR yahuje koperative z'imari iciriritse zo mu Karere ka Rulindo izigira ikigo kimwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-bnr-yahurije-hamwe-koperaive-z-imari-iciriritse-eshanu-mu-kigo-kimwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)