Rulindo: Hizihijwe umunsi w'Umuganura abaturage bamurikirwa ibikorwa byatwaye arenga miliyari 7 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu byo bishimira bagejejweho bigatuma na bo baharanira guteza imbere iwabo kuko imbogamizi bahuraga nazo zo kutagira imihanda n'ibindi bikorwa remezo byatumaga uwateraga imbere wese yarahitaga yimukira i Kigali n'ahandi habaga habarusha iterambere.

Kuri ubu Akarere ka Rulindo kashyize imbaraga mu kwegereza abaturage ibikorwaremezo birimo gusana umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumu byatwaye arenga miliyari imwe y'amafaranga y'u Rwanda kubaka no kuvugurura ibiro by'utugari byatwaye arenga miliyoni 110Frw.

Hubatswe kandi ibiraro byo mu kirere bya Karambo, Mukaka na Gitereri byatwaye arenga miliyoni 53 Frw, imiyoboro y'amazi ya miliyoni 669 Frw, ibiraro bihuza imirenge n'amasoko atandukanye bya miliyoni 340 Frw hari na gahunda ya Girinka n'amaterasi arwanya isuri.

Hubatswe kandi imidugudu y'icyitegererezo yatujwemo abatishoboye, hubakwa ibyumba by'amashuri y'uburezi bw'ibanze n'ay'imyuga byose byatwaye arenga miliyari 7 Frw bikura abaturage mu bwigunge na bo bita ku iterambere ryabo.

Umuturage wo mu Kagari ka Gahabwa mu Murenge wa Tumba witwa Habyarimana Etienne w'imyaka 65 yakomoje ku buryo ubuzima bwahindutse.

yagize ati "Mbere hano twari mu bwigunge uwateraga imbere wese yahitaga yigira i Kigali n'ahandi twe twahasigaye twarororaga gusa ariko ubu byarahindutse dufite amashanyarazi, imihanda inzu nziza n'ibindi bigaragaza iterambere."

Nsengiyumva Narcisse wo mu Murenge wa Bushoki, nawe yagize ati "Uyu muganura ntabwo turya no kunywa gusa ahubwo turataha ibikorwa byinshi ubu abana bacu ntibagitakaza amashuri kubera ko bigira hafi urabona dukikijwe n'amashuri arenga ane mbere tutarayagiraga. Dutumiza ibicuruzwa bigahita bitugeraho tugacuruza ndetse n'ubuhinzi n'ubworozi ubu busigaye butwungura ni umwuga nk'iyindi."

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, avuga ko bazakomeza guharanira kugeza ku baturage iterambere ariko akabasaba ko nabo baribungabunga ndetse bakaribyaza umusaruro.

Yagize ati "Ibikorwa remezo byegerejwe abaturage ni byinshi urebye nk'imihanda yakuye uduce tumwe na tumwe mu bwigunge yoroshya imigenderanire n'imihahirane ibyo beza bibasha kugera ku masoko, hari ibiraro byaba ibyo mu kirere cyangwa ibisanzwe nabyo byorohereza abaturage."

Yakomeje agira ati "Ubutumwa duha abaturage ni uko bafata neza ibikorwa bagezwaho bakamenya ko ari ibyabo ariko bakanabibyaza umusaruro kugira ngo bibungure nk'uko byateganyijwe ariko kandi bakitabira umurimo kugira ngo ibyagezweho bibashe kwiyongera tubonere Abanyarwanda ibibatunga bihagije."

Mu kwizihiza umunsi w'umuganura kandi hahembwe Umurenge wa Tumba wahize indi yose yo mu Majyaruguru mu bikorwa by'isuku n'umutekano wahawe imodoka ya miliyoni 39 Frw n'Umuryango wa Uzabakiriho Theodomire, wahize iyindi mu kwesa imihigo uhabwa inka y'imbyeyi.

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith yasabye abaturage kurushaho kubyaza umusaruro ibikorwa begerezwa bakabibungabunga ariko bakarushaho gukora cyane ngo biteze imbere
Umuryango wa Uzabakiriho Theodomire wahize indi mu kwesa imihigo y'urugo wahembwe inka y'imbyeyi
Abana bato baganujwe bahabwa indyo yuzuye
Abaturage bishimira ko ubuhinzi n'ubworozi busigaye bibinjiriza nk'indi myuga yose
Abaturage basabanye basangira ku musaruro w'ibyo bejeje ku muganura
Umurenge wa Tumba wahize indi mu kwesa imihigo mu bikorwa by'isuku n'umutekano wahawe imodoka
Hatashywe n'ibiro by'akagari ka Gahabwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-hizihijwe-umunsi-w-umuganura-abaturage-bamurikirwa-ibikorwa-byatwaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)