Rupert yahigitse Dangote ku mwanya w'umukire wa mbere muri Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni urutonde rwashyizwe hanze na Bloomberg binyuze muri gahunda yayo izwi nka 'Bloomberg Billionaires Index' igaruka ku bafite agatubutse mu Isi.

Rupert wahigitse Dangotse wamenyekanye mu bijyanye no guteza imbere inganda, ni we nyir'ikigo kizwi nka Richemont gikora ibicuruzwa bihenze mu Isi nk'imikufi, amasaha n'ibindi.

Umutungo wa Rupert wazamutseho miliyari 1,9$ ugera kuri miliyari 14,3$ bituma aba uwa mbere muri Afurika n'uwa 147 mu Isi mu batunze menshi, ahigitseho Dangote imyanya 12.

Ni mu gihe Dangote wahigitswe kuri uwo mwanya umutungo we wagabanyutseho miliyari 1,3$ muri uyu mwaka ugera kuri miliyari 13,4$.

Uko kugabanyuka k'umutungo wa Dangote kwatewe n'ubukungu butifashe neza muri Nigeria ari na ho ibikorwa bye byose biri.

Muri Mutarama 2024. 2024 yatangije uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli rwa Dangote Petroleum Refinery, rukaba urwa mbere runini kandi rugezweho ku Mugabane wa Afurika.

Dangote w'imyaka 66 afite n'inganda zikora sima isukari n'izindi.

Uko kutifata neza k'ubukungu bwa Nigeria byafashe umurego ubwo Perezida w'icyo gihugu, Bola Tinubu yakoraga impinduka nyinshi zirimo gukuraho nkunganire ku bikomoka kuri peteroli, ibyateje izamuka ry'ibiciro kugeza kuri 30%.

Ikindi ni ihanantuka ry'agaciro k'Ama-Naira (Amafaranga ya Nigeria) bituma Dangote ahomba kuko ubukire bwe bushingiye ku mutungo we ubarirwa mu gaciro k'amafaranga y'imbere mu gihugu.

Ikigo cye cya Dangote Group na cyo cyagiye gihura n'ibibazo bishingiye ku gutinda kw'ikorwa ry'ibicuruzwa cyane cyane ku kubyongerera agaciro, n'ibijyanye no kugeza umusaruro ku bawukeneye.

Ubu ni uwa kabiri mu batunze menshi muri Afurika kaba uwa 159 mu Isi.

Gutumbagira k'umutungo wa Rupert wagizwemo uruhare no kwitwara neza mu bucuruzi bwa biriya bikoresho umutungo we ushingiyeho.

Uretse Richemont yo mu Busuwisi, afite n'ibindi bigo birimo Ikigo gishora imari mu bijyanye n'imodoka cya Remgro cyashoye imari mu bigo birenga 30.

Umutungo abarura yawurazwe na Se, Anton Rupert wahereye ku bucuruzi bw'itabi, umuhungu we akabwagurira no mu bindi.

Rupert atuye i Cape Town muri Afurika y'Epfo aho afite umuturirwa utangaje, akanagira imitungo mu Busuwisi no mu Bwongereza.

Dangote akurikirwa n'undi Munya-Afurika y'Epfo witwa Nicky Oppenheimer ufite umutungo wa miliyari 11,3$, Oppenheimer agakurikirwa n'Umunyamisiri witwa Nassef Sawiris ufite umutungo wa miliyari 9,48$.

Urutonde rw'abaherwe batanu muri Afurika rusozwa n'Umunya-Afurika y'Epfo witwa Natie Kirsh ufite umutungo ubarirwa agaciro ka miliyari 9,22$.

Umunya-Afurika y'Epfo, Johann Rupert ni we mukire wa mbere muri Afurika
Dangote wahigitswe ku mwanya wa mbere w'umukire muri Afurika umutungo we wagabanyutseho miliyari 1,3$ muri uyu mwaka ugera kuri miliyari 13,4$



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rupert-yahigitse-dangote-ku-mwanya-w-umukire-wa-mbere-muri-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)