Rusizi: Agahinda k'umukobwa watewe inda afite imyaka 14 akabeshywa ko icyaha cyashaje - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangarije RIB, tariki 27 Kanama 2024, ubwo uru rwego rwari mu murenge wa Nkombo mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ibindi byaha byibasira urubyiruko.

Uyu mukobwa ufite umwana w'imyaka 7, utarajya ku ishuri kubera kubura ubushobozi, yavuze ko mu 2017 ubwo yari avuye ku ishuri aho yigaga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye ari bwo uwo musore yamusabye kumusanga aho yakoreraga.

Ati 'Navuye ku ishuri arambwira ngo musange ahantu yakoreraga ambwire. Mpageze yampfutse igitambaro ku munwa, arakinga, aransambanya, arangije anyura mu wundi muryango ahungira Uganda, amarayo imyaka 6 n'amezi 7'.

Aho umusore agarukiye mu Rwanda, umukobwa yagiye mu murenge wa Gihundwe w'akarere ka Rusizi, aho uyu musore avuka, atanga ikirego ku kagari, Umunyamabanga Nshingwabikorwa amubwira ko yatinze kugitanga bityo ko icyo cyaha cyashaje.

Avuga ko gusambanywa no guterwa inda byamugizeho ingaruka zirimo gucikiriza amashuri, kurera umwana wenyine, no gutakarizwa icyizere n'abo mu muryango.

Ati 'Indi ngaruka byangizeho ni uko umuryango wanjye utamfata nk'umwana, kubera ko wantakarije icyizere kandi ibyambayeho nta ruhare nabigizemo'.

Jean Claude Ntirenganya, umukozi wa RIB mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha, yibukije abaturage bo ku Nkombo barimo n'uyu mukobwa wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ko icyaha cyo gusambanya umwana ari icyaha kidasaza.

Ati 'Gusambanya umwana ni icyaha kidasaza. Dusaba umubyeyi ko igihe umwana we yasambanyijwe akwiye kwihutira kumugeza kuri isange one stop center, atabanje kumwoza. Kumwoza bishobora gutuma abura ubutabera kuko aba yasibanganyije ibimenyetso'.

Mu Rwanda, gusambanya umwana utarageza ku myaka 18 ni icyaha gihanwa n'amategeko. Ugihamijwe ahanisha igifungo cy'imyaka 25. igihe umwana yari afite kuva ku myaka 14 kuzamura, n'igifungo cya burundu igihe umwana wasambanyijwe yari afite kuva ku myaka 14 gusubiza hasi cyangwa uwasambanyijwe byamuviriyemo kwandura uburwayi budakira.

Ikirego cy'uyu mukobwa n'iby'abandi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina RIB yarabyakiriye, ibizeza ko igiye kubikurikirana bagahabwa ubutabera.

Abaturage ba Nkombo basabwe uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina
RIB yibukije abaturage ba Nkombo ko gusambanya umwana ari icyaha kidasaza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-agahinda-k-umukobwa-watewe-inda-afite-imyaka-13-akabeshywa-ko-icyaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)