Mu Ukuboza 2023 nibwo mu karere ka Rusizi haguye imvura nyinshi, umugezi wa Rubyiro uruzura bituma ikiraro gitwarwa.
Icyo gihe ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi bwatangaje ko bugiye gukora ubuvugizi hakaboneka ubushobozi bwo kongera kubaka iki kiraro kugira ngo urujya n'uruza rusubukurwe.
IGIHE yongereye gusura iki kiraro nyuma y'amezi arenga umunani gisanga abaturage babangamiwe n'uko urujya n'uruza n'ubuhahirane bitameze neza kuko ikiraro kitarongera kubakwa
Nsanzabera Andre, uhinga imboga n'imbuto mu murenge wa Gikundamvura ari naho atuye yavuze ko nk'abahinzi babura uko bageza umusaruro wabo ku isoko.
Ati 'Iki kiraro cyacagaho imyaka iva mu murenge wa Gikundamvura ijya ku isoko Bugarama, Muganza na Kamembe. Kuba cyaracitse biratubangamiye kuko imodoka zipakira imyaka zitabona uko zambuka umugezi wa Rubyiro'.
Nyirahabineza Epiphanie wo mu murenge wa Muganza yavuze ko mu ngaruka baterwa no kuba iki kiraro cyaracitse harimo no gutinda kubona ubuvuzi n'abana bacikwa n'amasomo.
Ati 'Iyo imvura yaguye umugezi wa Rubyiro ukuzura abaganga abaganga n'abarimu babura uko bagera mu kazi kuko hari abakozi ba Leta bakora Gikundamvura bataha Muganza na Bugarama'.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga, yabwiye IGIHE ko iki kiraro cyatwawe n'ibiza kigiye gusimbuzwa ikiraro cyo mu kirere, kugira ngo hirindwe ko cyakongera gutwarwa n'umwuzure.
Ati 'Twamaze gusinyana amasezerano n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubwikorezi RTDA. Icyo kiraro cyo mu kirere kizubakwa n'ikigo Bridge to Prosperity, tugiye gutangira kucyubaka mu minsi ya vuba'.