Rusizi: Umuceri wabuze abaguzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bahinzi bavuga ko kuba uyu muceri urenga toni 4000 ukirunze ku mbuga banikaho biterwa n'uko inganda bafitanye amasezerano zitari kuwugura, icyakora ngo hari toni zirenga 400 batarabonera isoko.

Muri iki gihembwe cy'ihinga aba bahinzi basaruye toni zirenga 7000 ariko mu gihe cy'amezi abiri ashize batangiye gusarura bamaze kugurishaho toni 2000.

Ibyishimo Emmanuel ufite toni 4,9 ataragurisha yabwiye IGIHE ko nk'abahinzi batewe impungenge no kuba umuceri basaruye ukirunze kuri hangari no mu mbuga banikaho kuko ushobora kuhangirikira.

Ati "Ni ikibazo gikomeye kuko imvura iguye wakwangirika. Ikindi biri kuduteza igihombo nk'abahinzi kuko hari abatarabona amafaranga yo gutunganya imirima ngo bahinge igihembwe gikurikiyeho".

Mu mpamvu zituma inganda zitagura uyu muceri harimo ivuga ko utumye neza, babihuza no kuba umuceri wo mu bihembwe bishize waraguzwe kandi byari mu gihe cy'imvura bikabagora kumva ukuntu uwo bafite ubu ariwo banika ntiwume kandi ari mu mpeshyi.

Aba bahinzi bakeka ko kuvuga ko uyu muceri utumye neza ari amananiza bashyirwaho n'inganda zitunganya umuceri cyangwa kikaba ari ikibazo cy'ubuziranenge buke bw'ibyuma bawupimisha.

Ati "Barapima bakatubwira ko utose kuri 17 kandi utagomba kurenza 14. Ikibazo dufite ni uko n'uwo bapimye bagasanga ufite hagati ya 12 na 14 batawutwara kandi aribyo bipimo badusaba".

Umuyobozi w'Ihuriro ry'amakoperative ahinga umuceri mu Kibaya cya Bugarama, Bunani Obed, aganira na IGIHE, yavuze ko muri toni 7000 bari bejeje bamaze kugurisha toni 2000, wakuramo toni 1000 bazagira imbuto bagasigarana toni zirenga 4000 zikirunze ku mbuga no muri hangari.

Umuyobozi w'ihuriro ry'inganda zitunganya zikanacuruza umuceri mu kibaya cya Bugarama ntabwo araboneka ngo agire icyo atangariza IGIHE ku mpamvu zituma inganda zitunganya umuceri zitari kuwugura kandi zaragiranye amasezerano n'abahinzi avuga ko zizajya zibagurira umusaruro.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Habimana Alfred, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ikibazo cy'umusaruro wabaye mwinshi ukaba utari kugurwa kitari mu Bugarama honyine, icyakora ngo inzego zibishinzwe ziri kubiganiraho kugira ngo haboneke igisubizo.

Ati "Uyu munsi rero hano iwacu mu Bugarama icyo dushima kurenza ahandi ni uko nibuze inganda zasinyanye amasezerano n'abahinzi. Ikindi batangiye gutwara umuceri. Ni ikibazo kiri kuganirwaho icyo tubizeza ni uko abaturage batazahomba".

Visi Meya Habimana yasabye aba bahinzi ko bakwiye gushaka amahema bakaba batwikira umuceri uri ku mbuga mu gihe imvura yaba iguye kugira ngo utangirika.

Ubuso buhingwaho umuceri mu Kibaya cya Bugarama bugeze kuri hegitari 1401, icyakora hari gahunda yo kongera gutunganya igishanga cyasigaye kidatunganyije ku buryo ubu buso buziyongeraho izindi hegitari 50. Ku gihembwe cy'ihinga iki gishanga gisarurwamo toni zirenga 7000 z'umuceri.

Abahinzi bakemanga amakuru atangwa n'utwuma turi kwifashishwa mu gupima ikigero umuceri wumyeho
Abahinzi b'umuceri bafite impungenge ko imvura iguye uyu muceri wakwangirikira ku mbuga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umuceri-wabuze-abaguzi-212572

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)