Rusizi: Umuganura waranzwe no kwishimira ko besheje imihigo yo mu muryango - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangarije mu murenge wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi ahabereye ku rwego rw'Akarere ibirori by'umuganura wa 2024.

Mu myaka yo hambere umuganura wahurizaga hamwe abaturage n'ubuyobozi bakishimira umusaruro babonye bakanafata ingamba n'imihigo mishya y'umwaka ukurikiyeho.

Ni gahunda kuri ubu ifite aho ihuriye n'ikayi y'imihigo kuko buri muryango ugirwa inama yo kugira ikayi wandikamo ibyo uteganya kugeraho mu mwaka.

Umuganura wa 2024 usanze abaturage b'Umurenge wa Gikundamvura bameze neza kuko bagize uburumbuke bwinshi bw'imyaka by'umwihariko umuceri n'imyumbati.

Abaturage b'uyu murenge bavuga ko mu byabafashije kuzamura umusaruro harimo gukorera ku mihigo kuko abenshi mu byo bari bahize harimo kongera umusaruro w'ubuhinzi.

Nyiraminani Esperance ufite umugabo n'abana batanu yabwiye IGIHE ko mu muryango we bafite ikayi y'imihigo.

Mu mwaka wa 2023-2024 uyu muryango uvuga ko wari wihaye umuhigo wo kugura ubutaka mu gishanga bwo guhingamo umuceri, kwishyura mutuelle na EjoHeza no kurihira umwana ishuri.

Ati 'Ibyo twari twahize twabigezeho. Ikayi y'imihigo yadufashije kwihutisha iterambere ry'urugo kuko mbere twari dutunzwe no guca inshuro ariko ubu dufata imirima dugahinga tukagabana na nyirawo ndetse twatangiye no kugura imirima yacu'.

Masengesho Vianney, umuryango we umaze imyaka irenga 5 wifashisha ikayi y'imihigo mu gukora igenamigambi, avuga ko gukorera ku mihigo bifasha umuryango wabo kwihuta mu iterambere kuko bituma badasesagura.

Mu mwaka ushize umuryango we wari wihaye intego yo kwishyura mutuelle ku gihe, kurihira abana ishuri, kuzana amazi mu rugo no kongera umusaruro w'ubuhinzi.

Ati 'Buri mezi atandatu abagize umuryango dufata ya kayi y'imihigo tukavivura ibyagezweho. Ibyo twahize umwaka ushize twabigezeho uretse kuzana amazi mu rugo bitakunze bitewe n'uko nagize ikibazo cy'imvune bikantwara amafaranga menshi mu kwivuza. Intego dufite ni uko uyu mwaka dutangiye iyo ntego tugomba kuyikomeza kandi tukayigeraho'.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga yashimiye Perezida Kagame wasubijeho umuganura kuko mu 1925 abakoloni bawukuyeho bagamije gucamo Abanyarwanda ibice.

Ati 'Inzira y'umuganura yafashaga Abanyarwanda kunga ubumwe. Turashimira umubyeyi wacu Nyakubahwa Paul Kagame wongeye guha imbaraga umuganura'.

Meya Kibiliga yavuze ko ku munsi w'umuganura abaturage bakwiye kwegura ikayi y'imihigo bakishimira ibyo bagezeho, bagahiga bundi bushya kuko undi mwaka utangiye.

Ati 'Ikayi y'imihigo ni ngombwa buri rugo rugomba kuyigira kuko iyo ujya iyo utazi biravuna.Umuturage wese agira ikayi y'imihigo akajya akurikirana aho ageze kandi icyiza ni uko natwe tugira igihe tukajya kureba aho abaturage bageze bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje kugeraho'.

Umuganura wa 2024 wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Umuganura, isoko n'ishingiro ryo kwigira".

Abaturage bo mu murenge wa Gikundamvura boroje bagenzi babo batishoboye inka 7 muri gahunda ya Girinka Munyarwanda banaremera imiryango 50 itarahiriwe n'ibihe bayiha imyaka itandukanye.

Mu kwizihiza umuganura mu karere ka Rusizi abana bahawe amata muri gahunda yo kubafasha kugira imikurire myiza
Masengesho avuga ko kugira ikayi y'imihigo bimufasha mu igenamigambi ry'urugo
Nyiraminani avuga ko ikayi y'imihigo yafashije umuryango we kwiteza imbere
Meya Dr Kibiliga yasabye abaturage kugira ikayi y'imihigo mu muryango
Abaturage ba Rusizi baganuje bagenzi babo batahiriwe n'ibihe
Abaturage boroje bagenzi babo muri gahunda ya girinka Munyarwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umuganura-waranzwe-no-kwishimira-ko-besheje-imihigo-mu-muryango

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)