#rwanda #RwOT

webrwanda
0

13 Kanama: Ibyaranze mu Mateka

Abavutse:

  1. Fidel Castro (1926-2016)
    • Ku itariki ya 13 Kanama 1926, mu gihugu cya Cuba, Fidel Castro yavutse. Yabaye umuyobozi w'ingenzi mu mateka y'isi, ashinze guverinoma ya gikomunisiti muri Cuba nyuma y'intambara ya revolisiyo. Castro yayoboye igihugu kuva mu 1959 kugeza mu 2008, akaba azwi cyane ku ruhare rwe mu ntambara y'ubutita no ku bikorwa byo guhangana n'ibihugu by'iburengerazuba.
  2. Alfred Hitchcock (1899-1980)
    • Alfred Hitchcock, umwanditsi w'ama-filime akaba n'umuyobozi ukomeye mu by'ubugeni, yavutse ku itariki ya 13 Kanama 1899. Azwi cyane kubera amafilime ye akomeye nka 'Psycho,' 'Vertigo,' na 'Rear Window,' akaba ari umwe mu banyabugeni bafite uruhare rukomeye mu buryo amafilime y'ubwoba n'ibindi bintu by'ubugeni bikoreshwa mu gihe cya none.
  3. John Logie Baird (1888-1946)
    • John Logie Baird, umuvumbuzi w'ikoranabuhanga rya televiziyo, yavutse ku itariki ya 13 Kanama 1888. Yavumbuye uburyo bwo kohereza amashusho mu buryo bwa televiziyo ya mbere ku isi, akaba ari umunyabumenyi ufite uruhare rukomeye mu iterambere ry'ikoranabuhanga rya televiziyo.

Abitabye Imana:

  1. Florence Nightingale (1820-1910)
    • Florence Nightingale, umubyeyi w'akabati k'umuriro, yitabye Imana ku itariki ya 13 Kanama 1910. Yari umuvuzi ukomeye mu gihe cy'intambara ya Abasivile muri Amerika, akaba yarashatse uburyo bwo guteza imbere serivisi z'ubuvuzi ndetse no gushyiraho amategeko y'ubuvuzi.
  2. H.G. Wells (1866-1946)
    • H.G. Wells, umwanditsi w'ibitabo by'ubuhanga mu binyabumenyi, yitabye Imana ku itariki ya 13 Kanama 1946. Yamenyekanye cyane kubera ibitabo bye nka 'The War of the Worlds' na 'The Time Machine,' bikaba bimwe mu byibasiye iterambere ry'ibitekerezo by'ubuhanga mu binyabumenyi.
  3. Mickey Mantle (1931-1995)
    • Mickey Mantle, umukinnyi w'icyamamare mu mupira wa Baseball, yitabye Imana ku itariki ya 13 Kanama 1995. Mantle yamenyekanye cyane kubera uruhare rwe mu ikipe ya New York Yankees, akaba yarafashije ikipe gutsindira imidari myinshi muri Major League Baseball.

Mu Rwanda:

  1. Ibyaranze mu mateka y'u Rwanda:
    • Nubwo hari ibihugu byinshi byagiye byandikwa ku itariki ya 13 Kanama, mu Rwanda hari ibikorwa byihariye byagiye biba kuri iyi tariki ariko biri mu buryo bwihariye. Ntabwo hari amakuru amenyerewe cyane ku byaranze Rwanda kuri uyu munsi mu mateka yacyo.

 

Amakuru Ashyushye:

 

  • Abasirikare ba FARDC na Wazalendo bafatiwe mu mukwabo wabaye i Goma

Ni mu mujyi wa Goma
hafatiwe abantu 9 bivugwa ko ari abagizi banabi aho bahise batabwa muri yombi n'inzego zishinzwe umutekano, ubwo harimo hakorwa umukwabo wiswe 'safisha.'

Abatawe muri yombi bamuritswe ubuyobozi bw'uy'umujyi wa Goma uzwi nk'umurwa mukuru w'i Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

Nk'uko byasobanuwe, aba batawe muri yombi bafatanwe n'imbunda zabo zirindwi zirimo izo mu bwoko bwa AK-47 ndetse zihita zishikirizwa akarere ka gisirikare ka 34.

Muri aba batawe muri yombi, barimo abasirikare ba FARDC batanu, mu gihe abandi bane ari abo muri Wazalendo. Ibyaha bashinjwa ni ukugenda amajoro biba no guteza umutekano muke, n'ibindi byaha bikaze.

Amakuru yatanzwe n'uru rwego rushinzwe umutekano i Â Goma avuga ko aba bafashwe mu gihe barimo gutongana bapfa ibyo bari bibye mu gace kitwa i Rusayo ko muri teritware ya Nyiragongo.

Byanavuzwe kandi ko aba Wazalendo bafashwe ko ari abo mu mutwe wa APCLS. Bashinjwa kwica n'umuturage aho bivugwa ko bamwiciye i Mugunga, usibye kuba barishe uwo muturage bashinjwa kandi no kwica umusirikare wo mu ngabo za SADC ukomoka mu gihugu cya Afrika y'Epfo.

Bivugwa ko uwo musirikare wo mu butumwa bwa SADC wishwe na Wazalendo ko yishwe mu ijoro ryo ku itariki ya 19/07/2024.

Umuyobozi w'umujyi wa Goma, komiseri Faustin Kamand Kapend, yijeje Abanye-goma ko serivisi ze zikomeje kuba maso kugira ngo zisenye imiyoborere yose y'abagizi ba nabi.

Yagize ati: 'Akazi kacu ntigacika intege, twari hasi nta guhagarika umutima, twabonye umwanya wo gukora iperereza kandi Imana ishimwe n'amakuru meza dufite n'uko twasenye ku ruhande rumwe, agatsiko k'abagize umutwe wa satani, brigade ya 11 yo gukwirakwiza amasasu.'

  • Ingabo za Ukraine zikomeje gukora ibikomeye aho ziri kurwanira mu Burusiya

Abasirikare ba Ukraine bamaze kugera mu birometro 30 uvuye mu gace ka Kursk ko mu Burusiya ako ziheruka kwigarurira, nk'uko byatangajwe n'abategetsi bo mu gihugu cy'u Burusiya.

Ingabo za Ukraine zikomeje kuja imbere no kugaragaza ubushobozi bwa gisirikare, nyuma y'uko zifashe agace ka Kusker mu Burusiya agace gaherereyemo umupaka uhuza ibihugu byombi.

Amakuru agahamya neza ko, iz'i ngabo za Ukraine zinjiye imbere mu gihugu cy'u Burusiya mu birometero 30 uvuye muri kariya gace ka Kursk.

Umwe mu bategetsi bo muri Ukraine, yabwiye ibiro ntara makuru by'Abafaransa, AFP ko abasirikare babo babarirwa mu bihumbi barimo kurwana ku butaka bw'u Burusiya. Ibi kandi bikaba byari byatangajwe na bashinzwe kurinda imipaka ku ruhande rw'u Burusiya.

Minisiteri y'ingabo z'u Burusiya yavuze ko aba basirikare babwo barwanye n'abasirikare ba Ukraine hafi y'ibyaro bya Tolpino na Obshchy Kolodez, mu gihe igitero cya Ukraine mu karere ka Kursk cyahagabwe ku wa Gatandatu tariki ya 10/08/2024.

Umuvugizi wa minisitiri y'ububanyi n'amahamga y'u Burusiya Marie Zakharov yashinje Ukraine 'gutera ubwoba abaturage b'u Burusiya.'

Volodymyr Zelensky, yemeye bwa mbere ko igisirikare cye kigaba igitero cyambukiranya imipaka mu karere ka Kursk mu Burengerazuba bw'u Burusiya.

Yanabwiye kandi abaturage ba Ukraine bo mu mujyi wa Kyiv ko intwaro zikomeye, zirimo zirasa kure ndetse na za drone z'intambara zikomeje kubagabaho ibitero.

Ati: 'Tunagabwaho ibitero bya misile, kandi buri gitero nk'icyo gikwiye igisubizo kiboneye.'

The post appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/1371-2/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)