Safi Madiba yavuye imuzi ibitaramo yateguye m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibitaramo yagombaga gukora mu myaka ibiri ishize, ariko ntibyabaye kubera ko yakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi mu bihugu bitandukanye.

Yari yabiteguye agamije kumenyekanisha Album ye, no kwegera abafana be n'abakunzi b'umuziki, nk'umwe mu mihigo yihaye kuva mu myaka itatu ishize.

Uyu muhanzi ufite ubwenegihugu bwa Canada yabwiye InyaRwanda ati 'Ibi bitaramo ngiye gukora n'ibyo nagombaga gukora muri Covid-19 birahagarara, na nyuma yaho nagombaga kumurika Album, ariko urebye nyine, kubera ko ntari narakora ibitaramo byo kumurika Album yanjye 'Back to Life', ibi ni ibitaramo bigamije kumenyekanisha rero Album yanjye.'

Safi Madiba yavuze ko umwaka ushize yagerageje gukora ibi bitaramo ariko ntiyabasha kubigeza kure nk'uko yabyifuzaga. Avuga ko icyo gihe nabwo yakomwe mu nkokora n'ikwirakwira rya Covid-19, bituma atagera mu Mijyi yashakaga.

Yavuze ko muri ibi bitaramo azifashisha abahanzi batandukanye 'bitewe n'umujyi nzaririmbamo'. Ati 'Hari abasanzwe bategura ibitaramo turi kuvugana, buri uko bazajya bajya gutangaza igitaramo, nzajya mbabwira bashyireho umuhanzi bitewe n'umujyi ngiye kuririmbamo kuko ni n'umwanya mwiza wo gutanga amahirwe kugirango n'abahanzi bashya bigaragaze.'

Safi Madiba yavuze ko hari abahanzi yamaze kwanzura kuzakorana nabo, ariko kandi bitewe n'umujyi azajya akoreramo igitaramo, azajya ahitamo abahanzi bo muri uwo mujyi bakorana, yaba ari abo mu Rwanda cyangwa se abandi bahakorera umuziki.

Yavuze ko ataranzura neza ku kuba ibi bitaramo bye yanabikorera i Kigali mu Rwanda, ariko kandi ni ibintu afite ku mutima. Akomeza ati 'Kigali ho ntabwo ndamenya, ariko nibirangira numva gahunda izakurikiraho ari i Kigali. Nzakorera mu Majyaruguru y'Amerika ndetse n'i Burayi, ninsoza nibwo nzamenya itariki y'i Kigali.'

Igitaramo cya mbere mu byo Safi Madiba ateganya gukora, azigikora ku wa 31 Kanama 2024 aho azahurira ku rubyinoro na Frank Joe wamamaye mu ndirimbo zinyuranye.

Ni igitaramo kandi azahuriramo na Dj Bob, aho kwinjira ari ukwishyura amadorali 30 mu myanya isanzwe n'amadorali 400 ku meza y'abantu batanu.

Album ya Safi Madiba iriho indirimbo na "Got it" yakoranye na Meddy, 'Kinwe kimwe', 'Good Morning', 'Nisamehe' yakoranye na Riderman, 'Sound', 'Remember me', 'I wont lie to you', 'I love you', 'Kontwari', 'Hold me' na Niyo D, 'Igifungo', 'In a Million' na Harmonize, 'My Hero', 'Original', 'Muhe', 'Fine' na Rayvanny, 'Ntimunywa' na Dj Marnaud ndetse na 'Vutu' na Dj Miller.

Asobanura iyi album nk'idasanzwe mu buzima bwe, kuko yayihaye umwanya kandi ikaba ari iya mbere iranga urugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145780/safi-madiba-yavuye-imuzi-ibitaramo-yateguye-muri-amerika-ashobora-kuzageza-i-kigali-145780.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)