Senateri Nyinawamwiza na Mutesi Scovia mu banyafurika 100 bahawe ibihembo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibihembo byitwa 'Africa Women Achievers Awards (AWA)' byatanzwe na 'Mayorkings Agency Group' isanzwe ihemba Abanyafurika b'ingeri zinyuranye.

Byatangiwe i Kigali ku mugoroba w'itariki 10 Kanama 2024 bihabwa abantu 100 bo muri Afurika harimo abagore 99 bateye intambwe ifitiye akamaro umuryango mugari n'umugabo umwe washyigikiye ihame ry'uburinganire rizwi nka 'He for She'.

Muri abo bantu 100 bahawe ibihembo harimo Abanyarwandakazi 36 bo mu ngeri zitandukanye bafite aho bageze ndetse ibi bihembo bikaba ari ubwa mbere bitazwe muri Afurika.

Bamwe mu bagore bahembwe nk'indashyikirwa kandi bongewe n'impamyabushobozi z'icyubahiro zo ku rwego rwa 'doctorat' bahawe na Kaminuza yitwa Prowess yo muri Amerika.

Umuyobozi Mukuru wa Mayorkings Agency Group, Umunya-Nigeia, Dr. Louis Temisan yavuze ko we n'abo bakorana baterwa ishema no guha agaciro ibikorwa by'indashyikirwa umuntu yakoze akiriho kugira ngo na we amenye agaciro kabyo kandi bimutere imbaraga.

Yavuze ko mu gutekereza aho gutangira ibihembo bwa mbere u Rwanda rwabaye amahitamo meza kandi ko nk'Igihugu cyabakiriye neza iki gikorwa kitazahabera rimwe gusa.

Ati 'Kudaheza abagore mu buyobozi ni ingenzi mu bikorerwa mu Gihugu kandi ni byo biri kuba hano mu Rwanda. Ni cyo cyatumye duhitamo iki Gihugu ngo cyakire itangwa ry'ibi bihemo ku shuro ya mbere. Ibyo bizafasha ibindi bihugu bya Afurika kwigira ku buryo ubuyobozi bw'u Rwanda bwita ku bagore na byo bibongere mu bindi bikorwa'.

Dr. Temisan yongeyeho ko ibi bihembo bizajya bitangirwa mu bihugu binyuranye bya Afurika ariko ko uburyo bakiriwe mu Rwanda byatumye bizahatangirwa no mu mwaka utaha ku nshuro yabyo ya kabiri.

Umunyamakuru Mutesi Scovia, nyuma yo guhabwa igihembo yabwiye IGIHE ko ari iby'agaciro kuba ibyo akora bigera aho abishimirwa gusa ko binamuha izindi nshingano.

Ati 'Buri muntu wahembwe aba yishimye kandi iyo umuntu ahembwe hari ibyo aba agezeho ariko ni n'igisobanuro cyo kuvuga ngo ugumane n'uwizeraga ko hari icyo ushoboye kugira atazavuga ko yibeshye ku muntu azi ko hari icyo ashoboye agasanga nta cyo ashoboye. Iyo hagize unshimira aba amapaye umukoro mushya wo kugira ngo nkore ibirenze ibyo. Rimwe na rimwe uba utanarusha abandi ariko amahitamo y'uhemba agasanga ari wowe ugezweho'.

Mutesi yongeyeho ko yishimiye kuba imyaka irindwi ya manda y'Umukuru w'Igihugu irangiye ashimirwa ibyo na we yagezeho muri icyo gihe akaba agiye gukomerezaho kandi ko binatera imbaraga barumuna be mu mwuga bakabasha kubona ko byose bishoboka hatitawe ku gitsina ahubwo ubunyamwuga.

Senateri Dr. Nyinawamwiza yavuze ko impinduka zabaye mu Gihugu zagizwemo uruhare rukomeye n'abagore ubu bikaba biri kubonwa n'amahanga akabishima.

Yavuze ko kandi we ubwe yishimira kuba ibyo yakoze akiri mu rwego rw'uburezi bikomeje guhabwa agaciro n'ubu yagize muri Sena y'u Rwanda.

Yongeyeho ko icyizere Perezida Paul Kagame yagiriye abagore bazakomeza kugikoresha berekana ubushobozi bwabo mu iterambere ry'Igihugu n'iry'umugabane wa Afurika muri rusange.

Mutesi Scovia yahawe igihembo nk'umugore wageze ku bikorwa by'indashyikirwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-nyinawamwiza-na-mutesi-scovia-mu-banyafurika-100-bahawe-ibihembo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)