Shenete, Bandana, udukomo Amafoto 50 agaraga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bisa n'aho ari igitaramo kizavugwa ibihe n'ibihe, ahanini biturutse ku kuba cyarahuje abaraperi gusa, kandi bose babonetse.

Ni igitaramo Riderman na Bull Dogg bateguye bagamije kumurika indirimbo esheshatu bakubiye kuri Album 'Icyumba cy'amategeko'.

Banzura kugikora kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ni nako byagenze kuko bashyigikiwe n'ibihumbi by'abantu, ariko kandi ntibatengushwe n'abaraperi Kenny K Shot, Ish Kevin, Siti True Karigombe, Tuff Gang, Bushali na B-Threy batumiye kwifatanya n'abo muri iki gitaramo.

Ariko kandi abarimo Chriss Neat n'umuraperi Kivumbi batunguranye muri iki gitaramo, bishimirwa mu buryo bukomeye binyuze mu ndirimbo baririmbye.

Kuva Saa Kumi z'umugoroba, abantu bari batangiye kugera ahabereye iki gitaramo, kandi buri wese yaserutse mu mwambaro wa Hip Hop.

Umubare munini wari wiganjemo urubyiruko, rwambaye amashati, amapantalo, imipira, ingofero, amasengeri byose bibasanisha n'injyana ya Hip Hop.

Ariko kandi inkweto zizwi nka 'Timba' zabaye icyitarusange muri iki gitaramo, ku buryo aho wateraga akajisho wabonaga ko buri wese yiteguye.

Ni nako byagenze ku baraperi! InyaRwanda igiye ku kwereka amafoto agaragaza uko buri muraperi yaserutse muri iki gitaramo.

Umuraperi Green P yaserutse yambaye umupira w'ibara ry'umweru, Bandana irimo amabara y'umutuku, ipantalo icuyutse, isaha ku kuboko, umusatsi yakaraze.

Bull Dogg yigaragaje mu isura ebyiri. Yari yambaye inkweto y'ibara ry'umweru, ikoboyi irimo ubururu bwerurutse, shenete ndende mu gituza, umusatsi yakaraze ndetse na Lunette z'umukara. Ariko jandi yari yambaye umupira w'umweru. Â Ã‚ 

P-Fla yishimiwe mu buryo bukomeye. Yari yambaye imyenda yiganjemo cyane umweru. Yaserutse mu ipantalo y'umweru, umupira w'umukara, ikote ryoroshye ririmo umweru, umukara n'umutuku werurutse. Yari yambaye kandi ingofero y'umutuku, mu ntoki afite Bandana y'umutuku. Inkweto yeguye hejuru y'umweru.

Riderman yahinduye imyenda inshuro ebyiri. Yambaye ipantalo n'ishati byo mu ibara rya kaki, n'inkweto ya Timba. N'ingofero yari kaki. Ariko kandi mu ishati harimo amabara y'umutuku werurutse. Yari afite impeta nyinshi ku ntoki, udukomo, Lunette z'umukara, yaziritse Bandana ku ipantalo.

Riderman kandi yagaragaje mu myambaro irimo ingofero y'ubururu, ishati y'umukara, isaha Ku kuboko, udukomo twinshi, n'impeta.

Umuraperi Fireman yitaye ku mabara amusanisha n'ingwe. Yaba ku ipantalo ndetse n'inkweto yari yambaye. Ariko kandi yari yambaye umupira w'ibara ry'umweru, agakomo ku kuboko, n'isaha ku kuboko kw'ibumoso. Ntiyibagiwe kandi ingofero y'ibara ry'umukara.









Amafoto agaragaza imyambarire y'umuraperi Riderman muri iki gitaramo







Uko Bull Dogg yaserutse n'imyambarire yitayeho yiganjemo imikufi myinshi







Amafoto y'Umuraperi Green P uri mu bakomeye muri Tuff Gangs






Umuraperi P-Fla yitaye cyane ku mwambaro wiganjemo umwana n'umweru 





Umuraperi Bruce the 1St yaserutse yambaye ikabutura, ingofero n'ibindi

 

Umuraperi Fireman ni uko yaserutse- Yaryohewe n'urubyiniro ku buryo kuva kuri 'stage' byabafashe umwanya


 


Umuraperi Kenny K Shot yitaye cyane ku myambaro irimo ibara ry'umukara












Amafoto ya Kivumbi- Yambaye isaha ku kuboko kw'iburyo, shenete mu ijosi n'ibindi 







Umuraperi Siti True Karigombe yitaye cyane ku mipira n'ikote rimenyerewe cyane ku baraperi











Amafoto y'umuraperi B-Threy waserutse mu gisirubeti, uturindantoki, amatarata y'ibara ry'umweru, ifoto y'umwana we mu gituza n'ibindi


 




Amafoto y'umuraperi Bushali waserutse mu myambaro y'umukara n'umutuku







Amafoto y'umuraperi Ish Kevin waserutse yambaye inkweto izwi nka 'Timba', umupira w'ibara ry'umukara n'ibindi 

P-FLA YAGARUTSE KU RWIBUTSO AFITE KURI JAY POLLY

">

RIDERMAN YAGARUTSE KU RUHARE RWA JAY POLLY MU GUTEZA IMBERE HIP HOP

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146244/shenete-bandana-udukomo-amafoto-50-agaragaza-imirimbo-yubwiza-abarimo-tuff-gang-na-riderma-146244.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)