Ubuhanzi yaba ubushingiye ku ikoranabunga, umuco n'ibindi bukomeje kuza imbere, bikaba bituma no muri gahunda za politike z'ibihugu byinshi buri kwerekezwaho amaso.
Iyo urebye muri raporo iheruka y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, igaragaza ko ubukungu bushingiye ku buhanzi bukomeje kuzamuka.
Mu mwaka wonyine wa 2022 uru rwego rwabashije kwinjiza ku isi yose agera muri Miliyari 1,400 z'amadorali. Ni amafaranga atari macye ugereranije n'uko byari mu myaka ya mbere.
Raporo y'uru rwego kandi yo mu mwaka wa 2023 igaragaza ko uru rwego rushobora kuba isoko y'akazi ku rubyiruko rwinshi, kandi rukaba rwakwifashishwa mu guhindura imimerere n'imitekerereze ya muntu.
Muri iyi minsi ibihugu byinshi bikomeje gushyira imbaraga mu guha umurongo ababarizwa muri iki gice cy'ubuzima.
Nko mu Rwanda mu itangazo ryo ku wa 14 Ukuboza 2023 ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika, Ubuhanzi bwarushijeho kongererwa imbaraga buhabwa Minisiteri bubarizwamo kandi iranabwitirirwa yitwa "Minisiteri y'Urubyiruko n'Ubuhanzi".
Hari kandi n'aba Perezida mu bihe bitandukanye babonye ko bikwiriye kuba bafite abajyanama mu bihugu byabo bafite inshingano z'ubuhanzi.
Ingero nko muri Mata 2024 ni bwo Perezida wa Malawi yagize umunyamuziki n'umuhanga mu birebana n'ubusizi, Q Malewezi Umujyanama wa Perezida Lazarus Chakwera w'iki gihugu.
Kuri ubu inkuru ikomeje kugarukwaho ikaba ari iy'uko Perezida Museveni wa Uganda yujuje Abajyanama 140 agira umuhanzi Eddy Kenzo Umujyanama we mu birebana n'Ubuhanzi.
Eddy Kenzo ni umuhanzi w'icyamamare muri Uganda na Afrika ndetse ari muri mbarwa muri Africa bamaze kwibikaho igihembo mpuzamahanga cya BET Award.
Eddy Kenzo w'abana 3 ni umugabo wa Nyamutoro Phiona Umunyamabanga muri Minisiteri y'Iterambere ry'Amabuye y'Agaciro n'Ingufu muri Uganda.
Eddy Kenzo asanzwe ari Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abakora umuziki muri Uganda.
Perezida Museveni ubwo yari kumwe na Minisitiri Nyamutooro na Eddy Kenzo yagize Umujyanama weÂ
Eddy Kenzo yakomeje kugaragaza ubudasa mu buhanzi no kuba umwizerwa kuri Perezida MuseveniÂ