SONARWA Life Assurance Ltd yinjiranye muri 'Expo 2024' ubwishingizi butuma umuryango utekana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwishingizi bw'ubuzima ni kimwe mu by'ibanze abantu bakenera kugira ngo bakomeze kubaho batekanye.

Umukozi mu ishami ry'ubucuruzi rya SONARWA Life Assurance Ltd, Mugisha Brian yabwiye IGIHE ko kuva iki kigo cyatangira cyihaye intego yo kwegera abakiliya, no kubaha serivisi zijyanye n'ibyo bifuza mu mibereho yabo.

Ati 'Iyo tubateze amatwi tumenya ibyo bari gucamo bigatuma dutegura serivisi zishingiye ku byo bifuza. Ibyo ni bimwe mu byo twasanze bikenewe ku isoko ry'u Rwanda.'

Yavuze ko igihe cyose bahora batekereza ibyatuma Abanyarwanda bagira ubuzima butekanye, ndetse n'igihe bagize ibyago byo kubura ababo bakabona ubagoboka.

Ati 'Kuva mu mwaka ushize kugeza uyu munsi twasohoye serivisi nshya z'ubwishingizi bw'ubuzima ebyiri, harimo 'Hamwe Nawe', akaba ari ubwishingizi bufasha mu gutabara igihe abantu bagize ibyago hakaba n'ubundi bwitwa 'Ishema ry'Umuryango' itanga ubwishingizi bukomatanyije ku muryango.'

Yasobanuye ko ari ubwishingizi umuntu afata bugatanga amahoro asesuye kuko umuntu umwe mu bagize umuryango ubufashe aba ashinganishije abawugize bose kandi akabufata ku giti cye bidasabye ko bigirwamo uruhare n'umukoresha we.

Muri ubu bwishingizi bwiswe 'Ishema ry'Umuryango' harimo ubwizigame bw'amafaranga bushobora kugoboka umuntu mu gihe ahuye n'ikibazo runaka, hakabamo no kwiteganyiriza ku bizazane bishobora kugwirira umuryango.

Yagarutse kandi kubwishingizi bwiswe 'Hamwe Nawe' agira ati 'Ni ubwishingizi budahenze, bujyanye n'ubushobozi bw'Abanyarwanda bingeri zose, kandi intego yacu ni uko buri munyarwanda abaho afite ubuzima bushinganye yaba mu gihe akiri muzima ndetse no mu gihe ibyago bije bidateguje SONARWA Life ikahamubera. Ubu bwishingizi ni ingenzi kuko bufasha gufata mugongo uwabufashe mugihe agwiririwe n'ibyago bitateganyijwe.'

Yavuze ko hano muri expo2024 abantu bari kwitabira gusobanuza ubwishingizi bw'ubuzima cyane ndetse harimo n'abahita babugura, agahamya ko bazakomeza ibi bikorwa byo kwegera abanyarwanda aho bari hose.

Mu bundi bwishingizi SONARWA Life itanga harimo ubw'abantu ku giti cyabo harimo ubwishingizi bw'amashuli y'abana ndetse n'ubwishingizi bw'izabukuru. Harimo kandi ubwishingizi bw'ubuzima buhabwa ibigo binini, burimo ubwishingizi bukomatanyije bw'abakozi b'ikigo, bugamije gushinganisha ubuzima bw'abakozi ku byago bitandukanye bidateguza. Hakiyongeraho n'ubwishingizi bwo kuzigamira abakozi kubw'izabukuru n'amasaziro meza igihe basoje akazi kabo. Ubu bwoko bw'ubwishingizi usanga ababuhabwa n'abakoresha babo, bibatera gutanga umusaruro urushijeho mu kazi, ndetse bigatuma bishimira akazi bakora kubwo kumva ubuzima bwabo bushinganye, kandi butekanye.

SONARWA Life Assurance Ltd ikomeje guhanga izindi serivisi nshya z'ubwishingizi bw'ubuzima zifasha abanyarwanda kubaho neza bashinganye, ikaba yihariye isoko ry' ubwishingizi bw'ubuzima buhabwa ibigo binini ku kigero cyo hejuru ya 70% ndetse n'abantu kugiti cyabo bishimira serivisi nshya bagenda batangiza zishingiye kubyifuzo by'abakiliya.

Mugisha Brian, Umukozi mu ishami ry'ubucuruzi rya SONARWA Life Assurance Ltd yavuze ko bishimiye kwegera abakiliya aho bari



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sonarwa-life-assurance-ltd-yinjiranye-muri-expo-2024-ubwishingizi-butuma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)