Soul Nativez basesekaye i Kigali bakirwa nab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba basore bakiriwe n'itsinda riyobowe na Muyoboke Alex na Kigali Protocal.

Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda, bavuze ko biteguye gutanga ibyishimo cyane ko bishimira kuba abanyarwanda ari abasilimu.

Bagaruka kandi ku kuba bishimira kuba umwuga wo kuvanga umuziki abakobwa nabo barawuhagurukiye.

Umwe muri aba basore yagize ati'Uruhare rw'abari n'abategarugori mu muziki rwahoze ari nta makemwa ariko ni ibyo kwishimira kuba basigaye bisanga no mu kuvanga umuziki.'

Ikindi aba basore bishimira harimo kuba uyu munsi abavanga umuziki basigaye binjiza amafaranga afatika.

Soul Nativez imaze gutaramira mu bice bitandukanye by'u Rwanda nka Rubavu na Kigali.

Soul Nativez ni itsinda rigizwe na Matsobane Chuene na Masana Khoza ryo muri Afurika y'Epfo rimaze gushinga imizi mu njyana ya Amapiano.

Bakaba barihuje nyuma yo gusanga bafite ubumenyi n'ubuhanga bakungikanya bikabyara ikintu kigari.

Ibintu byaje no kubahira, ubu bakaba bagenda bavanga umuziki mu nguni zitandukanye za Afurika n'Isi muri rusange.

Aba basore bamaze gukorana n'abahanzi batandukanye nka Oxlade, Musa Keys na Focalistic.

Bamaze kandi gukora mu birori, ibitaramo n'amaserukimuco atandukanye nka Cape Town's Largest Main Market Music Festival.

Bakoranye na Nasty C mu bitaramo bizenguruka Afurika y'Epfo, icyo gihe bafatanije Uncle Waffles, umwe mu bihagazeho ku Isi mu kuvanga umuziki.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SOUL NATIVEZ

">

Muyoboke Alex n'abakobwa ba Kigali Protocal ni bo baje kwakira Soul NativezSoul Nativez inshuro zose baje gutaramira i Kigali bagiye batanga ibyishimo bisendereye Aba basore bamaze imyaka 5 bakorana aho basanze bahuje ubuhanga bagahitamo kwihuza ngo babashe kugeza kure ibyo bakora Aba basore baratamira abakunzi babo bamaze kuba benshi i Kigali 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145809/soul-nativez-basesekaye-i-kigali-bakirwa-nabarimo-muyoboke-alex-amafoto-145809.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)